skol
fortebet

Imyigaragambyo muri Sri Lanka yaguyemo umuturage ,abandi barakomere

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi b’ibitaro mu mujyi wa Colombo muri Sri Lanka baravuga ko abantu 84 bakomerekeye bikomeye mu myigaragabyo yabaye ku munsi wejo yamagana ubutegetsi buriho muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Abayobozi b’ibitaro mu mujyi wa Colombo muri Sri Lanka baravuga ko abantu 84 bakomerekeye bikomeye mu myigaragabyo yabaye ku munsi wejo yamagana ubutegetsi buriho muri iki gihugu.

Kugeza ubu umuntu umwe niwe umaze gupfa.

Uyu wapfuye ni umusore w’imyaka 26, akaba yaguye kwa muganga ari guhumeka nabi, nyuma y’imvururu zikomeye zahuje abaturage n’abapolisi.

Abapolisi barashe ibyuka biryani mu maso ari nako abaturage barwana bashaka kwinjira mu biro bya minisitiri w’intebe w’iki gihugu, ari nawe washyizweho nka Perezida w’agateganyo muri iki gihe.

Uwari usanzwe ari Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa yahunze igihugu ku munsi wejo ari kumwe n’umuryango we, berekeza mu birwa bya Maldive.
Umuvugizi wa gisilikare avuga ko abakomereye mu myigaragabyo yabaye ku munsi wejo, harimo abapolisi n’abasilikare.

Abaturage bavuga bazatuza igihe ubutegetsi buriho bweguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa