skol
fortebet

Indege yaguye igaramye ku kibuga cy’indege abari bayirimo bose bararokoka !

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Indege yakoze impanuka igwa igaramye ubwo yarimo irururuka ku kibuga cy’indege cyo murwa mukuru wa Somalia,Mogadisho.
Igitangaje nuko Imana yakinze ukuboko nta n’umwe wapfuye mu bantu barenga 36 bari bayirimo.
Videwo iteye ubwoba yafatiwe hafi y’ikibuga cy’indege i Mogadishu yerekana umwotsi mwinshi wirabura uva aho iyi mpanuka yabereye.
Abashinzwe kuzimya imiriro bahise bahagera bazimya umuriro warimo uraka, amashusho y’aho byabereye yerekana iyi ndege igaramye, amapine ari hejuru.
Ni (...)

Ni indege ya kompanyi Jubba Airways yo muri Somalia, ikaba yari mu rugendo rwo hagati mu gihugu ivuye mu mujyi wa Baidoa ijya mu murwa mukuru, nk’uko abategetsi babivuga.

Abagenzi n’abakozi bose bayo bararokowe nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’ikibuga cy’indege mu kiganiro bahaye ibitangazamakuru bya Leta.

Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana neza.

Mu ijambo rigufi, yemera ibyabaye, Jubba Airways yavuze ko izatangaza andi makuru yerekeye iyo mpanuka "uko azaboneka".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa