Bivugwa ko kajugujugu ya polisi yaguye ku nyubako y’amagorofa nyuma yo gucumba umwotsi ifashwe n’inkongi hafi y’ikigo cy’amashuri yisumbuye.
Iyi kajugujugu yafashwe amashusho iva mu kirere mbere yo kugwa hafi y’ishuri irashya.
Amashusho yavuye Florida, muri Amerika, yerekana iyi ndege icumba umwotsi w’umukara,hanyuma irahanuka yikubita hasi irashya.
Nk’uko abayobozi bo mu nzego z’ibanze babitangaza,iyi kajugujugu yaguye i Pompano Beach, muri Floride - nko ku bilometero birenga 60 uvuye i Miami.
Amakuru avuga ko iyi ndege yaguye ku nyubako iri kuri Pompano Beach, hafi y’ishuri ryisumbuye rya Blanche Ely.
Inkeragutabara za Broward Sheriff zemeje ko abantu babiri bari bayirimo bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Broward - uburemere bw’imvune zabo ntiburamenyekana kugeza ubu.
Polisi ivuga ko abantu batatu bari muri iyi ndege igihe impanuka yabaga ariko ntibavuze aho undi yagiye.
Abatangabuhamya nibo bafashe ibyabaye kuri videwo. Muri iyo videwo, kajugujugu yasaga nkaho iri mu bibazo mbere yo kumanuka iri gucumba imyotsi y’umukara.
Nibura imodoka eshanu zishinzwe kuzimya umuriro zatabaye nyuma y’ibyabaye ahagana mu ma saa 8.45 za mu gitondo kandi ubu igice cy’umuhanda wa Dixie cyafunzwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *