skol

Ingabo z’u Burundi mu mugambi wo kwisubiza ibice zambuwe na AFC/M23

Yanditswe: Friday 18, Jul 2025

featured-image

Nyuma y’amezi ane ingabo z’u Burundi zikuwe n’ihuriro AFC/M23 mu mijyi minini yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu zigeze kure umugambi wo gusubiramo zifashishije ibitero bikomeye.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo muri Gicurasi 2025, ihamya ko mu Burasirazuba bwa RDC hari ingabo z’u Burundi ziri hagati ya 7000 na 9000, zikorera mu kibaya cya Rusizi ndetse no hafi y’imisozi ya Minembwe.

Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Alain Tribert Mutabazi, tariki ya 15 Nyakanga 2025 yasobanuye ko ingabo z’igihugu cye zikiri kubungabunga amahoro, kurinda imipaka ndetse no kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025 yatangaje ko nubwo Leta ya RDC iri mu biganiro bya politiki muri Qatar, inakomeje gutegura intambara yifashishije imitwe y’ingabo zirimo iz’u Burundi.

Kanyuka yasobanuye ko ingabo za RDC zoherejwe mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, izindi ziva Pinga muri Walikale, Lubero ndetse na Kisangani mu ntara ya Tshopo kugira ngo zitere AFC/M23.

Ati “Abasirikare benshi bava muri Kalemie, bajya Uvira, bava Bujumbura bajya Shabunda na Kisangani. Mu cyumweru, ihuriro ry’izi ngabo ryagabye ibitero bikaze ku birindiro byacu.”

Umuvugizi wa AFC/M23 yatangaje ko u Burundi, bwirengagije uburyo bwatsinzwe urugamba mu bihe byashize, bwohereje abandi basirikare 520 muri Shabunda, bajya kongerera imbaraga abari mu kibaya cya Rusizi bagamije gufata Bukavu.

Ati “Igisirikare cy’u Burundi cyongeye kugwa mu makosa nko mu gihe cyashize, cyohereza batayo y’abasirikare 520 muri Shabunda, zerekeza i Bukavu zinyuze Nzibira kugira ngo zongerere imbaraga iziri mu kibaya cya Rusizi.”

Kanyuka yagaragaje ko AFC/M23 ifite uburenganzira bwo kurinda abaturage no kwirwanaho, igasenyera igishobora guhungabanya umutekano aho gituruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa