skol

Ingabo z’u Burundi zambariye urugamba zinjiye muri RDC

Yanditswe: Monday 30, Oct 2023

featured-image

Itsinda ry’ingabo z’u Burundi ryitwaje intwaro nto n’iziremereye ryagaragaye ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi, ku mupaka w’u Burundi na Congo, mu Mudugudu wa Kaburantwa, Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke kuri uyu wa Kane ushize ahagana saa kumi n’ebyiri z’ijoro.

Izi ngabo zambukaga umupaka zinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amakuru aturuka aha agera ku rubuga rwa SOSMediasBurundi avuga ko aba basirikare bari mu makamyo ane yuzuye intwaro bambuka umupaka.

Bivugwa ko hahise hatangwa amabwiriza ku baturage baturiye umupaka ngo bave aho hantu kugirango batabona uko izi ngabo zambukaga zijya muri Congo, nk’uko umwe mu bapolisi yabitangarije uru rubuga.

Aya makuru akomeza avuga ko izi ngabo zagombaga kuruhukira mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru no mu misozi yo muri Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Izi ngabo zoherejwe mu rwego rw’amasezerano ya gisirikare hagati ya Congo n’u Burundi zifite ubutumwa bwo kujya kurwanya inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba z’Abarundi ziganje muri Kivu y’Amajyepfo.

Abaturage batuye ku mupaka ariko ngo bafite impungenge zo guhora babona imirambo y’abasirikare b’Abarundi bicirwa ku rugamba muri Congo bacyurwa.

Ubwo babazwaga kuri aya makuru Komiseri w’igipolisi muri komini n’umuyobozi wa Komini Buganda ntibayahakana cyangwa ngo bayemeze ahubwo banze kugira icyo bavuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa