skol

Ingabo z’u Burundi zongeye kugaba ibitero ku nyeshyamba za RED Tabara

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 January 2022

Ingabo z’u Burundi zagabye igitero ku nyeshyamba za RED_Tabara zirwanya ubutegetsi buriho mu Burundi ariko zikaba zifite ibirindiro muri RDC.

Ijwi ry’amerika ryatangaje ko icyo gitero cyagabwe ku birindiro bya RED Tabara biri mu Masango ho muri groupement ya Kigoma n’iya Bijombo muri Teritware ya Uvira iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’inyeshyamba za RED Tabara, Patrick Nahimana ndetse n’umwe mu miryango itegamiye kuri leta uharanira amahoro n’iterambere muri Kongo.

Gusa, mu myaka yashize, igisirikare cy’Uburundi cyagiye gihakana ko kitinjiye ku butaka bwa Kongo, ariko bikagaragara muri za raporo y’inzobere za ONU ko icyo gisirikare kiri muri Kongo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nabwo,Ingabo z’Uburundi zateye inyeshyamba za Red-Tabara mu bice bitandukanye by’imisozi miremire ya groupement ya Kigoma mu ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Icyo gihe,Umuvugizi wa Red Tabara,Patrick Nahimana,yemereye Ijwi ry’Amerika ko barwanye n’ingabo z’u Burundi ku cyumweru hamwe n’Imbonerakure.

Yagize ati”Ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure zateye zigana ku birindiro by’Ingabo zacu ariko bagwa mu mitego yacu.Turimo kurwana kuva ejo [ku cyumweru].Byabereye aho bita mu Gashengo,mu Rukuka.

Ku ruhande rwabo twarashe abantu 10 kuko twabonye imirambo yabo ariko twebwe ku ruhande rwacu nta kibazo turagira.Abasirikare bacu baruzuye ntawe bafashe.”

Ingabo z’u Burundi zatangiye kugaragara muri Congo tariki 20 Ukuboza umwaka ushize, aho zambukiye ku mupaka wa Luvungi. Inyeshyamba za RED Tabara nazo zahamije ko zimaze iminsi zirwana n’ingabo z’u Burundi.

Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ruzwi nk’Imbonerakure, narwo rwagaragaye muri Kivu y’Amajyapfo nk’uko bamwe mu baturage babitangaje.

Urwo rubyiruko ngo rwabaga ruri kumwe n’inyeshyamba z’aba-Mai –Mai.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lt Gen.Muhoozi yateguje Interahamwe ziri muri RDC kwakira umuriro mu...

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba w’ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda...
28 May 2022 0

RDC: M23 yasabiwe kwitwa umutwe w’Iterabwoba yafashe ikigo cya gisirikare...

Abarwanyi ba M23 bafashe ibirindiro bya gisirikare bya Rumangabo muri Kivu...
27 May 2022 0

Goma: Umupolisi wasabye abatuye Goma gufata imipanga bakarwanya ’M23’...

Umupolisi mukuru mu ntara ya Kivu ya ruguru yumvikanye abwira akarasisi...
26 May 2022 1

Senegal: Impinja 11 zikivuka zapfuye zihiriye mu bitaro

Byabereye mu bitaro byafashwe n’inkingo y’umuriro mu mujyi wa Tivaouane mu...
26 May 2022 0

RDC:Impunzi 80,000 z’imirwano ya M23 na FARDC zikeneye gutabarwa...

Abaturage bo mu ntara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo bagera ku 80,000 bamaze...
26 May 2022 0

M23 yigaruriye agace ka Kibumba ikomeje gusatira Umujyi wa Goma

Inyeshyamba za M23 biravugwa ko zikomeje gutsinda ingabo za FARDC ndetse mu...
25 May 2022 0