skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda zishe ibyihebe 70 i Mbau

Yanditswe: Tuesday 11, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda, zifasha iza Mozambike mu kurwanya ibyihebe, ziravuga ko zishe byibuze ibyihebe [abajihadiste] 70 mu gace ka Mbau,ko mu karere ka Mocímboa da Praia, mu majyaruguru y’intara ya Cabo Delgado.

Sponsored Ad

Nk’uko Televiziyo ya Mozambike (TVM) ibitangaza ngo ibi byihebe bigize itsinda ry’abantu 150 bateye Mbau ku ya 29 Gicurasi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangarije iyi TV ko ari ikosa rikomeye ku byihebe kugaba ibitero ku birindiro no mu midugudu birinzwe n’ingabo z’u Rwanda.

Mu mashusho yerekanwe n’iyi TV,imirambo y’ibyihebe byishwe yari irambaraye hasi. Birashoboka ko aya ari amashusho yafashwe ku munsi w’igitero, aho raporo za mbere zatangajwe na Perezida Nyusi, zagaragaje ko ibyihebe biri hagati ya 11 na 13 byishwe.

Nk’uko amakuru aturuka muri kariya karere abivuga, mu nomero yo ku wa mbere y’ikinyamakuru cyigenga cyitwa “Carta de Moçambique”,ibyihebe byagerageje kongera kwibasira abaturage ba Mbau,ingabo z’u Rwanda zitabara vuba.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru cyandika, yemeje ko ibyihebe byashakaga kwihorera ku basivili, nyuma y’icyumweru kimwe bikubiswe inshuro na RDF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa