skol

Ingabo z’Uburusiya zafashe umujyi w’ingenzi wagaburiraga Ukraine

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 March 2022

Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zamaze kwigarurira Umujyi wa Kherson, undi mujyi wiyongereye ku duce tumaze kwamburwa Ingabo za Ukraine mu ntambara imaze iminsi irindwi.

Kuri uyu wa gatatu,nibwo umujyi wa Kherson ufatwa nk’icyambu cya Ukraine, wigaruriwe n’ingabo z’Uburusiya,ku munsi wa karindwi Klemlin igabye ibitero kuri Ukraine.

Interfax ivuga ko Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko ingabo zayo zafashe Kherson. Guverineri w’uyu mujyi mbere yari yavuze ko Kherson yari ikikijwe n’ingabo z’Abarusiya.

Mu magambo ye, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Uburusiya, Igor Konashenkov yagize ati: "Ingabo z’Uburusiya zafashe umujyi wa Kherson.

Yongeyeho ati: "Umujyi ntabwo uhura n’ibura ry’ibiribwa n’ibicuruzwa bya ngombwa."

Yavuze ko ibiganiro birimo gukorwa hagati y’ingabo z’Uburusiya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bijyanye no kubungabunga umutekano, kurengera abaturage no gukomeza imirimo rusange.

Yavuze ko serivisi rusange no gutwara abantu zikora nk’uko bisanzwe.

Uburusiya bwavuze ko burakomeza kugaba ibitero by’ingabo muri Ukraine. Igitero cyagabwe ku mujyi wa kabiri mu bunini muri iki gihugu, Kharkiv, cyakomeje ku wa gatatu n’umuyobozi wawo avuga ko uturere twinshi twatewemo ibisasu.

Abanya Ukraine bo baratangaza ko bakomeje kurwana mu mujyi wa Kherson ko Uburusiya butarawigarurira burundu.

Abashinzwe ubutabazi bavuga ko abandi bantu bane bishwe abandi icyenda bakomerekera mu masasu ku manywa.

Perezida wa Ukraine Volodymir Zelensky avuga ko u Burusiya bugamije gukukumba ibyo busanze byose, ariko abayobozi b’Inzego z’ibanze muri uyu mujyi bakaba bahakana ko waba wamaze kwigarurirwa nubwo ingabo za Moscow zahageze mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0

Umunyeshuri w’Umukristo yishwe na bagenzi be b’Abayisilamu ashinjwa gutuka...

Ku wa kane, tariki ya 12 Gicurasi, abapolisi bavuze ko abanyeshuri...
13 May 2022 0

Cameroon:Indege yaguye mu ishyamba ihitana abari bayirimo bose

Imwe mu ndege yari ihagurutse hafi ya Yaoundé muri #Cameroun yakoreye...
12 May 2022 0

RDC: Uwahoze ari komiseri mukuru wa Polisi yakatiwe urwo gupfa

Christian Ngoy Kenga Kenga wahoze ari komiseri mukuru wa polisi muri DR...
12 May 2022 0

US: Umugenzi ’utazi ibyo gutwara indege" yayimanuye ubwo umupilote yari...

Imbuga z’amakuru muri Florida ziri gushakisha umugenzi witwa Darren Harrison...
12 May 2022 1