skol
fortebet

Ingabo z’Uburusiya zahitanye abasirikare barenga 70 ba Ukraine mu gitero kidasanzwe

Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nibura abasirikari bagera kuri 70 ba Ukraine baguye mu gitero Uburusiya bwagabye ku birindiro bya gisirikare i Okhtyrka, umujyi uri hagati ya Kharkiv na Kyiv.
Guverineri w’ako gace,Dmytro Zhyvytskyy yashyize ahagaragara amafoto y’igikonoshwa cy’amazu ’yamagorofa ane yarashweho amabombe n’abatabazi bashakisha mu matongo abantu.
Mu nyandiko yanditse kuri Facebook, yavuze ko abasirikare benshi b’Abarusiya ndetse na bamwe mu baturage baho na bo bishwe mu mirwano yo ku cyumweru. Raporo ntishobora (...)

Sponsored Ad

Nibura abasirikari bagera kuri 70 ba Ukraine baguye mu gitero Uburusiya bwagabye ku birindiro bya gisirikare i Okhtyrka, umujyi uri hagati ya Kharkiv na Kyiv.

Guverineri w’ako gace,Dmytro Zhyvytskyy yashyize ahagaragara amafoto y’igikonoshwa cy’amazu ’yamagorofa ane yarashweho amabombe n’abatabazi bashakisha mu matongo abantu.

Mu nyandiko yanditse kuri Facebook, yavuze ko abasirikare benshi b’Abarusiya ndetse na bamwe mu baturage baho na bo bishwe mu mirwano yo ku cyumweru. Raporo ntishobora guhita yemeza umubare.

Minisiteri y’ubuzima ya Ukraine ivuga ko byibuze abasivili 352, barimo abana 14, bishwe mu gitero cy’Uburusiya.

Muri iki gihe Loni ivuga ko abasivili bagera kuri 102, barimo abana barindwi bamugaye ariko ikaburira ko umubare nyawo ushobora kuba “uri hejuru cyane”.Uburusiya ntacyo bwatangaje ku byerekeranye n’inkomere z’abasivili.

Hagati aho, abantu barenga 500.000 bahunze Ukraine bashaka umutekano mu bindi bihugu, nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR).

Uku kwimuka kwateje ikibazo gikomeye ku mipaka yambukiranya ibihugu, mu gihe ibihumbi n’ibihumbi bategereje guhungira mu bihugu bituranye nka birimo Polonye, ​​Hongiriya na Rumaniya.


Ibitekerezo

  • Biteyamakengakukibihuguvyibihahangangbidatabara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa