Ingabo za Amerika zemeje ko zishe umuyobozi wa IS muri Somalia
Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ingabo zayo zo mu mutwe udasanzwe (special forces) zishe Bilal al-Sudani muri Somalia hamwe n’abandi 10 bakoranaga na we.
Yishwe nyuma y’uko ingabo zidasanzwe z’Amerika zagabye igitero ku birindiro bye biri mu buvumo mu misozi bizeye ko bamufata ari muzima.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za ushinzwe umutekano, Lloyd Austin ati: "Al-Sudani yari ku isonga mu guteza imbere ISIS muri Afurika."
Bwana Austin yongeyeho ko kandi yateye inkunga ibikorwa (...)
Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ingabo zayo zo mu mutwe udasanzwe (special forces) zishe Bilal al-Sudani muri Somalia hamwe n’abandi 10 bakoranaga na we.
Yishwe nyuma y’uko ingabo zidasanzwe z’Amerika zagabye igitero ku birindiro bye biri mu buvumo mu misozi bizeye ko bamufata ari muzima.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za ushinzwe umutekano, Lloyd Austin ati: "Al-Sudani yari ku isonga mu guteza imbere ISIS muri Afurika."
Bwana Austin yongeyeho ko kandi yateye inkunga ibikorwa by’iryo tsinda ku isi hose.
Abasesenguzi bavuga ko kuba ingabo z’Amerika zoherejwe kwica cyangwa gufata Sudani, aho gukoresha igitero cy’indege zitagira abapilote, byerekana akamaro ke.
Mu myaka yashize, bivugwa ko umutwe wa Leta ya Kisilamu [IS] waguye ibikorwa byawo mu bihugu byinshi bya Afurika, harimo Mozambike na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Icyakora Leta ya Kisilamu ni itsinda rito muri Somaliya,ugereranije n’umutwe ushamikiye kuri al-Qaeda wa al-Shabab uzwi cyane - ugenzura uturere twinshi two mu majyepfo.
Mbere yo kwinjira muri Leta ya Kisilamu, bivugwa ko Sudani yayoboye ibikorwa bya al-Shabab, afasha mu guhugura abarwanyi.
Yashinjwaga kuba yaragize uruhare runini mu bijyanye no gushora amafaranga n’ubuhanga bwihariye mu gukora iterabwoba byatumye ahigwa n’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba wa Amerika, ”.Ibi nibyo umuyobozi w’Amerika utavuzwe, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP.
Igikorwa cyo gufata Sudani ngo cyatwaye amezi menshi mu kugitegura.
Somalia yishimiye byimazeyo urupfu rwa Sudani.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *