skol
fortebet

RDC: Ingabo za EAC zatangiye gusura aho zahawe kugarura amahoro,RDF irahezwa burundu

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Brig Gen General Jeff Unyaga wahawe kuyobora Ingabo za Kenya zizitabira ubutumwa bwa EAC mu kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasuye intara ya Ituri aho bivugwa ko ariho ingabo za Kenya zizaba zifite ibirindiro.
Uruzinduko rwa Gen Unyaga yarutangiye ku wa 15 Nyakanga 2022,rusozwa kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2022.
Mu ruzinduko uyu muyobozi w’Ingabo yagiriye muri Ituri, yaherekejwe na Lt Gen Johnny Luboya Kashama wa FARDC ari nawe uyobora iyi ntara (...)

Sponsored Ad

Brig Gen General Jeff Unyaga wahawe kuyobora Ingabo za Kenya zizitabira ubutumwa bwa EAC mu kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasuye intara ya Ituri aho bivugwa ko ariho ingabo za Kenya zizaba zifite ibirindiro.

Uruzinduko rwa Gen Unyaga yarutangiye ku wa 15 Nyakanga 2022,rusozwa kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2022.

Mu ruzinduko uyu muyobozi w’Ingabo yagiriye muri Ituri, yaherekejwe na Lt Gen Johnny Luboya Kashama wa FARDC ari nawe uyobora iyi ntara kuva muri Gicurasi 2021.

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru, Gen Unyaga yavuze ko uruzinduko rwe rugamije kumenya agace ingabo z’Igihugu cye zahawe gukoreramo,ndetse no kumenya ahantu heza zashinga ibirindiro byazo mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Itura irangajwe imbere na ADF.

Yagize ati”Muri ubu butumwa , turimo kurebera hamwe agace tuzakoreramo akazi mbere y’uko ingabo zose ziza”

Mu nama yahuje abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateraniye i Nairobi, abagaba b’Ingabo za EAC bemeje ko, Ingabo z’ibi bihugu zitagomba kwivanga ahubwo zizakorera mu bice bitandukanye ukurikije ibihugu zaturutsemo.

Muri iyi nama y’Abagaba b’Ingabo hemejwe ko :

Ingabo za Kenya(KDF) zizakorera ibikorwa byo ku kugarura amahoro mu Ntara ya Ituri

Ingabo za Uganda(UPDF) zahawe gukorera ibikorwa byazo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru , by’Umwihariko Teritwari za Benin na Lubero

Ingabo z’u Burundi(FNDB) zo zahawe gukorera ibikorwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hanasanzwe hari imitwe myinshi irwanya iki gihugu.

Naho Ingabo za Tanzania(TPDF) zizakorera operasiyo yazo mu ntara ya Maniema.

Mu nama y’Abagaba bakuru b’ingabo za EAC yateraniye I Nairobi kuwa 17 Kamena 2022, yagennye intara ingabo za EAC zihorezwa muri RDC zizakorera, ndetse banemeza ko izi ngabo zitazigera zivanga ahubwo zizakorera nu bice bitandukanye ukurikije ibihugu zikomokamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa