skol

Ingabo za EAC zatangiye kuva ku butaka bwa RDC

Yanditswe: Sunday 03, Dec 2023

featured-image

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru , ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) zatangiye kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nyuma yuko leta ya Kinshasa ivuze ko nta cyo zimaze kandi yanga kuzongera manda.

Umuryango w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba wohereje bwa mbere ingabo zawo mu burasirazuba bwa RDC mu Gushyingo umwaka ushize nyuma y’aho umutwe w’inyeshyamba M23 uciye ibintu.

Icyo gihe abayobozi ba DRC basabye EAC kohereza ingabo zayo kugira ngo babohore uturere twafashwe n’izo nyeshyamba.

Ariko mu minsi ishize, Perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi,yashinje izi ngabo gukorana n’inyeshyamba aho kuzihatira gushyira intwaro hasi.

Nyuma y’inama yabaye ku ya 24 Ugushyingo, EAC yatangaje ko DRC "itazongera manda y’ingabo z’akarere nyuma ya tariki ya 8 Ukuboza 2023".

Kuri iki Cyumweru, itsinda rya mbere ry’abasirikare 100 ba EACRF, bahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Goma berekeza i Nairobi muri Kenya nk’uko umuvugizi wa EACRF yabitangaje.

Abanyamakuru ba AFP kandi ngo babonye iyi ndege ihaguruka ahagana mu ma Saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Kuri ubu Tshisekedi yerekeje amaso ku Ngabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, aho zatangiye kujyana ibikoresho muri iki gihugu zizifashisha mu guhangana na M23.

Imirwano irakomeje hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za DRC, zishyigikiwe n’impuzamashyirahamwe y’inyeshyamba zitwa "Wazalendo".

Ku ya 24 Ukwakira, umusirikare wa Kenya wo muri izi ngabo z’akarere yarishwe ariko ntihamenyekanye abamuhitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa