skol
fortebet

Ingabo za EAC zemerewe kuguma mu burasirazuba bwa Congo na nyuma ya manda yazo

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zizaguma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’itariki 8 Nzeri, igihe manda yabo izaba irangiye.

Sponsored Ad

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama idasanzwe y’abagaba bakuru b’ingabo zo mu karere yabereye i Nairobi muri Kenya ku wa Kane ushize. Ni ukugirango habanze hashimangirwe ibyagezweho n’izi ngabo mu gihe zihamaze.

Mbere yo kuvugurura manda ya mbere yazo ku itariki ya 8 Werurwe, Kinshasa yari yabanje kwinubira inshuro nyinshi izi ngabo z’akarere yashinjaga kutarwanya umutwe wa M23 kandi isaba ko hakorwa isuzuma mbere yo kongererwa manda.

Izi ngabo zo mu karere zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri ubu zigizwe n’abasirikare b’u Burundi, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa