Ingabo za EAC ziri muri RDC zongerewe andi mezi yo guhangana n’umutekano muke muri kivu zombi
Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2023
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), baraye bongereye igihe Ingabo bohereje kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zizamarayo.
Ni icyemezo bafatiye mu nama yabahuje, ku wa Kabiri tariki ya 5 Nzeri 2023.
Ni inama yakiriwe na Perezida William Ruto wa Kenya, iyoborwa na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Mu bandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Paul Kagame w’u Rwanda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.
Congo Kinshasa yari iyihagarariwemo na Minisitiri w’Intebe wayo, Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge.
Muri uku kwezi kwa Nzeri ni bwo igihe Ingabo ziri mu butumwa bwa EACRF muri Congo Kinshasa bumaze umwaka bwagombaga kurangira.
Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC cyakora yemeje ko ziriya ngabo zongerwa andi mezi atatu.
Ibi bivuze ko ubutumwa bwazo buzarangira ku wa 08 Ukuboza uyu mwaka.
Ingabo za EAC zongerewe igihe zizamara muri RDC mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakunze kuzishinja umusaruro muke, ahanini bitewe no kuba zitarigeze zijya mu mirwano n’umutwe wa M23.
Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa kuri ubu buracyugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke.
By’umakimbirane Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ifitanye n’umutwe wa M23 yananiwe gukemuka burundu.
Impande zombi zimaze igihe zisabwa gukemura ibibazo zifitanye binyuze mu nzira y’ibiganiro, gusa Kinshasa yinangiye ko itazigera iganira n’uriya mutwe.
M23 ku ruhande rwayo na yo yakunze kugaragaza ko igihagaze ku cyemezo cy’uko mu gihe ibiganiro byaba bitabayeho na yo itazigera na rimwe yubahiriza ibijyanye no kuba abarwanyi bayo bahurizwa hamwe, kuba bakwamburwa intwaro ndetse no kuba basubiza mu buzima busanzwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *