Ingabo za Isiraheli zongeye kurasa mu nkambi y’abasivili zica benshi
Yanditswe: Friday 07, Jun 2024

Mu cyumba cy’ishuri cyahinduwe ahantu ho kurara ku ishuri ry’Umuryango w’Abibumbye (ONU) mu nkambi y’impunzi y’i Nuseirat rwagati muri Gaza, abana b’Abanye-Palestine baragendagenda mu bisigazwa by’ibyasenyutse no muri za matola ziriho ibizinga by’amaraso.
Mu masaha ya mbere yaho yo ku wa kane, abantu nibura 35 bishwe naho abandi benshi barakomereka aho hantu, mu gitero cyo mu kirere cy’igisirikare cya Israel cyabaye mu gitondo, nkuko bivugwa n’umukuru w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi z’Abanye-Palestine, rizwi nka UNRWA.
Naim al-Dadah, wavuye mu mujyi wa Gaza, akaba ari umwe mu bantu babarirwa mu magana bataye ingo zabo bakaba bikinze hano, yagize ati:
"Nabonye ibice by’amabati biguruka na buri kintu cyose kigwa hasi.
"Ibyatubayeho birenze ukwemera."
Igisirikare cya Israel (IDF) kivuga ko cyagabye "igitero kidahusha, gishingiye ku makuru y’ubutasi", kigambiriye abarwanyi bari hagati ya 20 na 30 b’umutwe wa Hamas n’umutwe wa Islamic Jihad, bari barimo gukoresha iryo shuri nk’ahantu ho gutegurira no kugabira ibitero.
Ariko ibiro bishinzwe gutangaza amakuru by’ubutegetsi bwa Gaza buyobowe na Hamas bivuga ko abana 14 n’abagore icyenda bari mu bishwe. Mbere, abakozi bo mu buvuzi batangaje imibare nk’iyo ubwo bavuganaga n’umunyamakuru waho ukorana na BBC.
Mu ntambara, Israel yakomeje gushinja Hamas guhisha abarwanyi bayo mu mashuri, mu bitaro, no mu zindi nyubako, igakoresha abasivile nk’abantu bo kwikingaho. Uwo mutwe witwaje intwaro uhakana ibyo birego.
Naim al-Dadah yagize ati: "Imirongo itukura [ntarengwa] yose yamaze kurengwa." Yumvikanishije ko kuba mu kigo cya ONU nta kurindwa byahaye umuryango we.
Yongeyeho ati: "Isi idufata mu buryo bwo kutadukorera ibyo ikorera abandi. Israel yamaze guhonyora amategeko mpuzamahanga yose."
Israel irimo kurushaho guhabwa akato mu rwego rwa dipolomasi kubera imyitwarire yayo mu ntambara. Hari imanza Israel yarezwemo mu nkiko ebyiri mpuzamahanga, ariko ishimangira ko yakurikije amategeko agenga intambara, mu gihe igerageza guhangana n’icyo ibona nk’inkeke ku kubaho kwayo nk’igihugu, itewe na Hamas.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa IDF Liyetona Koloneli Peter Lerner yavuze ko bamwe mu barwanyi bitwaje intwaro b’Abanye-Palestine bari ku ishuri ry’i Nuseirat bagize uruhare mu bitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, byishe abantu hafi 1,200 mu majyepfo ya Israel, ndetse bikaba imbarutso y’intambara muri Gaza. Nta gihamya y’ibyo yavuze yahise atanga.
Liyetona Koloneli Lerner yumvikanishije ko abarwanyi ba Hamas na Islamic Jihad bari kuba "bumva batekanye muri rusange" aho kuri iyo nyubako, kuko ari iya ONU.
IDF yatangaje ifoto y’iryo shuri n’ibyumba byaryo byo ku igorofa rya mbere n’irya kabiri, iriho ibimenyetso bigaragaza ahantu IDF yavuze ko hagambiriwe n’indege z’intambara.
Kuri iyi nshuro, mu buryo butari busanzwe, igisirikare cya Israel cyashimangiye ko cyafashe ingamba zo kugabanya ibyago byo kugirira nabi abasivile. Liyetona Koloneli Lerner yagize ati: "Mu by’ukuri twasubitse iki gitero inshuro ebyiri."
Icyo gitero ni cyo cya vuba aha cyiciwemo kikanakomerekeramo Abanye-Palestine benshi, bagerageza kubona ahantu hatekanye ho kwikinga, mu gihe Israel yagura (kwagura) ibitero byayo muri Gaza.
Bamwe mu bari muri iryo shuri rya ONU bavuze ko bavuye mu majyaruguru ya Gaza. Bavuze ko bari bubahirije amategeko y’igisirikare cya Israel bakavayo bakerekeza mu majyepfo mu bihe byo mu ntangiriro y’intambara, ariko ko mu kwezi gushize byabaye ngombwa ko bahunga bava i Rafah, ku mupaka na Misiri.
Muri iki cyumweru, IDF yatangaje igitero gishya cyo ku butaka no mu kirere rwagati muri Gaza, ivuga ko kigambiriye abarwanyi ba Hamas bari bahisuganyirije. Abasirikare ba Israel bakomeje kugenda basubira mu bice bya Gaza mbere bari baravuyemo.
Mu mbuga y’iryo shuri rya ONU, imirambo irenga 20 yashyizwe ku murongo mu mifuka ishyirwamo imirambo no mu biringiti. Umunyamakuru ukorana na BBC yafashe amashusho agaragaza abagore benshi bafashe ku mitwe n’ibiganza by’abahungu babo bapfuye.
Ibrahim Lulu, umuhungu ufite munsi y’imyaka 20 wavuze ko mubyara we Mohammed yishwe, yagize ati: "Ryari ijoro ribi cyane.
"Abavandimwe banjye, inshuti zanjye nanjye twari twicaranye, ubwo ako kanya twumvaga igiturika. Matola yandinze kuko nari nicaye nikinze ku rukuta. Imirambo yose yacitsemo ibice..."
Abahatuye bavuze ko igice cy’iryo shuri cyagambiriwe muri icyo gitero cyakoreshwaga nk’ahantu ho kwikinga h’abagabo n’abahungu. Bavuze ko abagore n’abakobwa baryama mu kindi gice.
Mbere, igice cy’iryo shuri cyari cyarigeze kwibasirwa mu gitero cya Israel cyo mu kirere cyabaye hagati muri Gicurasi (5) uyu mwaka. Icyo gihe, IDF yavuze ko cyakoreshwaga nk’"icyumba cya Hamas cyo kugenzuriramo intambara".
Ku wa kane, abakomeretse bakuwe byihuse i Nuseirat bajyanwa ku bitaro bya al-Aqsa Martyrs’ Hospital, biri hafi aho, i Deir al-Balah.
Kuva mu minsi ya vuba aha ishize, ibyo bitaro byakomeje kugorwa no kuvura abantu babarirwa mu magana bakomeretse, nyuma y’ibitero bya Israel by’ibisasu muri ako gace kagoswe.
Mbere, ibyo bitaro byari byatangaje ko moteri itanga amashanyarazi yari yananiwe gukora, bivuga ko ibi byari gutuma kuvura abarwayi bigorana kurushaho.
Ku wa gatatu, umuryango w’abaganga batagira umupaka, Médecins Sans Frontières (MSF), ufasha ibyo bitaro, bavuze ko hari hari akajagari. MSF yavuze ko mu masaha 24 yari ashize, abantu nibura 70 bapfuye bari bahazanywe, hamwe n’abarenga 300 bakomeretse, biganjemo abagore n’abana.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *