skol

RDC: Ingabo za Kenya zigiye guhashya M23 zanyuze ku mupaka w’aho igenzura

Yanditswe: Monday 26, Sep 2022

featured-image

Umunyamakuru wa Politiki wo muri Kenya, Mwangi Maina, yatangaje ko ingabo za Kenya zageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Igitangaje cyane nuko izi ngabo za Kenya zinjiriye ku mupaka wa Bunagana ugenzurwa n’uyu mutwe mu mezi 3 ashize.
Yagize ati " Zinjiriye muri Bunagana ku mupaka uhuza Uganda na DRC, ahamaze iminsi hagenzurwa na M23.”
Ingabo za Kenya zigiye muri RDC mu butumwa bwo kurandura Imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa (…)

Umunyamakuru wa Politiki wo muri Kenya, Mwangi Maina, yatangaje ko ingabo za Kenya zageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Igitangaje cyane nuko izi ngabo za Kenya zinjiriye ku mupaka wa Bunagana ugenzurwa n’uyu mutwe mu mezi 3 ashize.

Yagize ati " Zinjiriye muri Bunagana ku mupaka uhuza Uganda na DRC, ahamaze iminsi hagenzurwa na M23.”

Ingabo za Kenya zigiye muri RDC mu butumwa bwo kurandura Imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko M23 imaze iminsi iyogoza iki gihugu.

Ntabwo bizwi niba M23 yaremeye ko ingabo za Kenya zinjira cyangwa niba zarinjiye itabizi kuko bivugwa ko ingabo za EAC zihuriweho zifite gahunda yo kurangiza ikibazo cy’uyu mutwe.

Kenya isanzeyo igihugu cy’u Burundi cyamaze koherezayo ingabo cyo kimwe na Uganda ifiteyo izikomeje guhangana na ADF.

Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 ufatwa nk’ibanze mu kibazo cy’umutekano mucye kiri muri kariya gace mu gihe u Rwanda rubihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa