skol
fortebet

Ingabo za l’ ONU (MINUSMA) muri Mali Zongewe undi Mwaka

Yanditswe: Thursday 30, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano kemeye kongera undi umwaka wose ingabo zako ziri muri Mali.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko igihugu cya Mali cyagaragaje kwinubira uyu mutwe wa MINUSMA wakoranaga n’Abafaransa guhungabanya umutekano aho kuwurinda.

Mu kongerera MINUSMA umwaka umwe, ONU yategetse ko nta gisirikare cy’Ubufaransa kirwanira mu kirere kizasubira gufasha ingabo za MINUSMA nkuko byari bimeze mbere.

Umwe mu badiplomate bo muri ako kanama Utashimye kugaragaza amazina ye yavuze ko ibindi bihugu by’ Uburaya bifite ingabo muri uyu mutwe bishobora kwikuramo kuko ubufaransa bwakumiriwe.

Umutwe w’ingabo wa ONU MINUSMA washinzwe muri 2013. Icyuka kibi cya poritike cyo mu 2012 muri Mali cyatumye havuka imitwe myinshi yitwaje intwaro cyane mu majyaruguru ya Mali. Ikomereza no mu bihugu bituranyi nka Burkina Faso na Nijeri.

Mali ubu iyobowe n’abasirikare bitandukanije n’Ubufaransa, bwahoze buyikolonije, ihindukirira ku Burusiya kugira ngo buyifashe kurangiza uwo mutekano muke watewe n’abajihadiste.
MINUSMA imaze gutakaza abasirikare 175, hamwe n’ibihumbi by’abasivile n’abasirikare bahasize ubuzima.

Izindi ngaruka iyo ntambara yateye ni ibihumbi amajana by’abanyagihugu bateshejwe ingo zabo.

Ingingo yo kwemeza kongerera umwaka izo ngabo yemejwe n’ibihugu 13 kuri 15 bigize ako kanama. Uburusiya n’Ubushinwa byahisemo kudatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa