
Me Moïse Nyarugabo wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu riri kugaba ibitero mu basivili b’Abanyamulenge.
Uyu munyamategeko yasobanuye ko ku gicamunsi cya tariki ya 17 Mutarama 2025, ingabo za RDC zigera ku 2000 zaturutse mu gace ka Mulima, zageze muri Minembwe, zitegura kugaba ibitero mu duce turimo Runundu Kuk’abakire.
Muri ubu butumwa yashyize ku rubuga X kuri uyu wa 19 Mutarama, Me Nyarugabo yagize ati “Intwaro ziremereye ziri kurasa muri Minembwe. Abasirikare 2000 bavuye muri Mulima ya Fizi bageze muri Minembwe ku wa Gatanu saa kumi z’igicamunsi. Muri iki gitondo bafashe icyemezo cyo kugaba ibitero. Abaturage ba Runundu Kuk’abakire n’indi midugudu basengaga, bahungiye mu bihuru bashaka ahatekanye.”
Uyu munyamategeko yatangaje ko hari abasirikare 700 bagize ihuriro rya Leta ya RDC bageze mu Mikenke kuri uyu wa 19 Mutarama, baturutse muri Uvira, kandi ngo icyo bagamije ni ukwifatanya na bagenzi babo mu bikorwa byo gutsemba abatuye muri Minembwe.
Ingabo za RDC n’imitwe ya Mai Mai nka Mutetezi, Yakutumba na CNRD-FLN ni byo bikunze kuvugwaho kwifatanya mu bitero byibasira Abanyamulenge muri Minembwe. Tariki ya 27 Ukuboza 2024, Me Nyarugabo yasobanuye ko ingabo z’u Burundi na zo zavuzweho kwinjira muri ibi bitero.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko tariki ya 29 Ukuboza 2024, u Burundi bwongereye abasirikare 300 muri Uvira kugira ngo bafashe abandi bari muri Mulima na Mutambala mu bikorwa birimo guhangana n’imitwe irimo Twirwaneho no kugaba ibitero ku Banyamulenge.
Tariki ya 3 Mutarama 2025, u Burundi bwohereje muri Minembwe abandi basirikare 752 bagize Batayo 01, baturutse mu birindiro bya Mudubugu biherereye mu ntara ya Bubanza. Na bwo byari muri gahunda yo kwifatanya n’ingabo za RDC.
Havugwa kandi gahunda yo kubuza umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho gufata ikibuga cy’indege gito cya Kiziba muri Minembwe, kuko ngo zifite impungenge z’uko byakorohera umutwe wa M23 urwanira muri Kivu y’Amajyaruguru kucyifashisha mu gufata ibindi bice muri Kivu y’Amajyaruguru.
Twirwaneho irwanira Abanyamulenge kuri uyu wa 19 Mutarama yatangaje ko abatuye muri Minembwe biriwe munsi y’imvura y’amakompora n’amasasu ya ‘mitrailleuse’ kugeza mu masaha y’umugoroba, isobanura ko izakomeza urugamba rwo kurinda aba basivili.
Me Nyarugabo yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC adakwiye gukomeza kubeshya ko nta bitero bigabwa ku Banyamulenge, ahubwo ko akwiye kubihagarika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *