skol

Ingabo za Uganga zakozanyijeho n’ inyeshyamba, 8 bahasiga ubuzima

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu umunani bapfiriye mu gitero ingabo za Leta ya Uganda UPDF zagabye ku barwanyi bari bakambitse mu misozi yo mu karere ka Kabarole.
Umuvugizi wa Polisi ikorera mu gace ka Rwenzori, Lydia Tumushabe, yemeje iby’iki gitero avuga ko cyari kigamije gukuraho burundu inkambi z’abarwanyi bari mu misozi yo mu karere ka Kabarole bari bamaze iminsi bahungabanya umutekano w’abaturage.
Tumushabe yavuze ko izo nyeshyamba zari zimaze iminsi ziba imyaka y’abaturage, (…)

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu umunani bapfiriye mu gitero ingabo za Leta ya Uganda UPDF zagabye ku barwanyi bari bakambitse mu misozi yo mu karere ka Kabarole.

Umuvugizi wa Polisi ikorera mu gace ka Rwenzori, Lydia Tumushabe, yemeje iby’iki gitero avuga ko cyari kigamije gukuraho burundu inkambi z’abarwanyi bari mu misozi yo mu karere ka Kabarole bari bamaze iminsi bahungabanya umutekano w’abaturage.

Tumushabe yavuze ko izo nyeshyamba zari zimaze iminsi ziba imyaka y’abaturage, ihene, inkoko ndetse ngo bakanatera ubwoba abaturage bagamije guhungabanya umutekano.

Kuri ubu ngo inkambi aba barwanyi bari bacumbitsemo ziri mu maboko y’ingabo za Uganda ndetse ngo umutekano wakajijwe kugirango hatagira ibindi bibazo by’umutekano bibaho nyuma y’iki gitero.

Uretse abo barwanyi umunani bishwe bagerageza gusatira ingabo za Leta, ikinyamakuru Dailymonitor cyatangaje ko hari abandi bane batawe muri yombi ndetse hari n’intwaro zitandukanye zafashwe aba barwanyi bakoreshaga nk’ibyuma, imyambi, imihoro, ndetse n’ibisasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa