Ingabo za Ukraine mu bwoba bwinshi kubera intwaro ziri kubashirana
Yanditswe: Thursday 27, Apr 2023

Umwaka urashize Volodymyr n’abantu be bashobora kurasa rokete 40 mu mwanya muto bakoresheje imbunda ya muzinga yo mu bwoko bwa BM-21 Grad. Ubu bari kurasa bike cyane icya rimwe ku birindiro by’Abarusiya.
Yagize ati: "Nta masasu ahagije dufite y’imbunda zacu”.
Abarwanyi be bo muri batayo ya 17 y’ibimodoka bitamenwa, bakomeje basabwa gutabara ingabo za Ukraine zirwana ziva ku nkengero ya Bakhmut, umujyi wo mu burasirazuba bwa Ukraine umaze amezi atari make mu ntambara idahagarara aho Uburusiya (...)
Umwaka urashize Volodymyr n’abantu be bashobora kurasa rokete 40 mu mwanya muto bakoresheje imbunda ya muzinga yo mu bwoko bwa BM-21 Grad. Ubu bari kurasa bike cyane icya rimwe ku birindiro by’Abarusiya.
Yagize ati: "Nta masasu ahagije dufite y’imbunda zacu”.
Abarwanyi be bo muri batayo ya 17 y’ibimodoka bitamenwa, bakomeje basabwa gutabara ingabo za Ukraine zirwana ziva ku nkengero ya Bakhmut, umujyi wo mu burasirazuba bwa Ukraine umaze amezi atari make mu ntambara idahagarara aho Uburusiya bushaka kuwigarurira.
Ingabo z’Uburusiya zitera ubutitsa zigamije gufata uyu mujyi, ariko ku kiguzi cy’umurengera.
Volodymyr ababajwe n’uko nta kintu kinini bashoboye gukora mu gutabara bagenzi babo. “Tuba twashoboye gutabara bagenzibacu barimo barapfira hariya”.
Avuga ko Ukraine yamaze gukoresha uburyo bwayo bwose ifite mu bubiko bwayo, ko ubu ihanze amaso ku masasu atangwa n’ibindi bihugu.
Volodymyr avuga ko amasasu arimo kuva muri République Tchèque, Roumanie na Pakistan. Avuga ko rokete ziva muri Pakistan nta “kigenda”.
Ukraine ikomeje gusaba intwaro n’amasasu mu gihe intambara ikomeje. Ubu ikiri imbere ni ukwitegura igitero rutura cyo kwirukana umwansz. Ariko kandi, Ukraine ikwiye gukoresha uburyo bwayo ifite kugira ngo ishobore kurinda ibirindiro byayo.
Nubwo iherutse kubona intwaro z’ubu, harimo n’ibimodoka by’imitamenwa by’intambara, Ukraine iracyagendera cyane ku ntwaro za kera, zo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyeti.
Intwaro zo mu bwoko bwa Buk zakozwe n’Uburusiya, zikaba zishobora kurasa indege, amadrone n’ibisasu bya misire, ziri mu zikomeye Ukraine igenderaho.
Ni gake ushobora kubona ubu bwoko bw’intwaro ku mugaragaro – kandi bikomeza guhishwa mu ishyamba.
Iyi ntwaro ikomeye Ukraine ifite ngo ishakishwa uruhindu n’Uburusiya kuko ngo bubizi neza ko ariyo igenderaho.
Volodymyr yagize Ati: "Igihugu kirarushye, cyo kimwe n’ubukungu”.
Afite ubwoba kandi ko mu gihe Ukraine itagira icyo igeraho ku rugamba muri uyu mwaka, imfashanyo y’uburengerazuba ishobora kugabanuka.
Ati: "Dufite kandi ubwoba ko incuti zacu zo mu burengerazuba zinanijwe no kudufasha”.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *