skol

Ingabo za Ukraine zagaragaye zigerageza ibisasu bya karahabutaka hafi y’Uburusiya

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 December 2021

Ingabo za Ukraine ziherutse gufatwa amashusho zigerageza misile zakozwe na Amerika zirwanya intwaro z’Abarusiya.

Video, yasohowe ku wa kane n’ishami ry’ingabo z’igihugu cya Ukraine, yerekana ingabo zikora imyitozo mu karere karimo intambara mu burasirazuba bwa Ukraine.

Iyi myitozo yabereye mu kigo cy’imyitozo, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bakuru b’ingabo za Ukraine.

Intego barasaga yari ireshya na kilometero irenga kandi bigaragara ko barasaga ikigega cyakoreshejwe mu ntambara y’ubutita.

Abayobozi bavuze ko bwari ubwa mbere ingabo zirasa iki gipimo.

Kuva mu mwaka wa 2018, Ukraine igerageza kwinjira muri NATO,yakiriye intwaro yahawe na Amerika na misile za Javelin, bituma Moscow ijiginywa.

Leta ya Kyiv yashinje iya Moscow kuba yarakusanyije ingabo ibihumbi icumi mu rwego rwo kwitegura igitero yashoboraga gukora, bituma havuka ubwoba bw’uko hashobora kuvuka amakimbirane akaze mu karere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukrainendetse bikabyara intambara hagati y’abaturanyi.

Uburusiya bwahakanye gutegura igitero icyo aricyo cyose ariko bushinja Ukraine na Amerika imyitwarire mibi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ukraine: Joe Biden yaburiye igihe Uburusiya bushobora kugaba...

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaburiye ko "bishoboka...
28 January 2022 0

Ingabo z’u Burundi zongeye kugaba ibitero ku nyeshyamba za RED...

Ingabo z’u Burundi zagabye igitero ku nyeshyamba za RED_Tabara zirwanya...
27 January 2022 0

RDC: M23 yishe abasirikare barenga 20 ba Kongo

Abasirikare barenga 20 ba Repubulika ya demokarasi ya Kongo biciwe mu...
27 January 2022 0

Uganda: Maj. Gen Kandiho “wavuzweho guhohotera Abanyarwanda” yakuwe ku mirimo...

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yakuye ku mwanya w’Umuyobozi wa...
25 January 2022 0

Perezida wa Malawi yirukanye abagize guverinoma bose

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yirukanye abagize guverinoma bose...
25 January 2022 0

Umupolisikazi yishe umugabo we amusanze mu kazi arangije nawe...

Abashinzwe iperereza mu Ntara ya Trans Nzoia muri Kenya barimo gukora...
25 January 2022 0