skol
fortebet

Ingabo zahiritse ubutegetsi bwa Guinea zahaye ubutumwa bukomeye abari bagize guverinoma

Yanditswe: Monday 06, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé muri Guinée batumije Inama y’Abaminisitiri y’igitaraganya bavuga ko utabasha kuyitabira arafatwa nk’inyeshyamba igamije kubarwanya.
Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2021 ndetse bivugwa Ni nyuma y’umunsi umwe umutwe w’ingabo zidasanzwe utangaje ko wahiritse ku butegetsi Alpha Condé wari uherutse gutorerwa manda ya gatatu nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga mu buryo butavuzweho rumwe.
w’imyaka 83 yahiritswe n’umutwe (...)

Sponsored Ad

Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé muri Guinée batumije Inama y’Abaminisitiri y’igitaraganya bavuga ko utabasha kuyitabira arafatwa nk’inyeshyamba igamije kubarwanya.

Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2021 ndetse bivugwa

Ni nyuma y’umunsi umwe umutwe w’ingabo zidasanzwe utangaje ko wahiritse ku butegetsi Alpha Condé wari uherutse gutorerwa manda ya gatatu nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga mu buryo butavuzweho rumwe.

w’imyaka 83 yahiritswe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe, nyuma y’amasaha menshi hari imirwano hagati y’abamurindaga n’ingabo zigize uwo mutwe washinzwe mu 2018 mu gisirikare cya Guinée Conakry.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, agaragaza Alpha Conde azengurutswe n’abasirikare bambaye ibibapfuka mu maso, we yicaye ahantu bikekwa ko ari mu ngoro ya Perezida.

Alpha Conde yari yambaye ishati idafunze ibipesu ku gice cyo hejuru, atuje cyane. Mu mashusho yakwirakwije, hari umusirikare umubaza ati “Hari n’umusatsi wawe twigeze dukoraho nyakubahwa Perezida, twaba twagutoteje?”, undi agaceceka.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe , umuryango ECOWAS, leta zunze ubumwe za Amerika n’Uburayi bose bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Guinea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa