skol

Inkangu ikomeye yahitanye abantu 14 abandi 35 barakomereka

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 February 2022

Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza cyatangaje ko ku wa kabiri w’iki cyumweru, byibuze abantu 14 barapfuye abandi 35 barakomereka nyuma y’inkangu ikomeye yarengeye amazu menshi yo muri Colombia.

Ibi byabereye i Dosquebradas, hafi yumujyi wa Pereira, nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri iyo ntara ihingwamo ikawa.

Ikigo gishinzwe kurwanya ibiza cya UNGRD cyatangaje ku rubuga rwa Twitter kiti: "Raporo yacu ivuguruye yerekana ko abantu 35 bakomeretse, 14 bahasiga ubuzima undi aracyakomeje kubura".Cyongeyeho ko ibikorwa byo gutabara byari bikomeje.

Abayobozi bimuye abaturage bari batuye mu mazu menshi yari hafi y’uruzi rwa Otun rwuzuye.

Inkangu zirasanzwe muri Colombia kubera ari igihugu cy’imisozi.Imvura ikunze kugwa igasenya amazu aba yubatswe nabi.

Muri iki gihugu inkangu ikomeye yakoze amahano n’iyabaye mu mujyi wa Mocoa mu 2017, ubwo hapfaga abantu barenga 320.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine...

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine...
18 May 2022 0

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0