skol
fortebet

Intambara y’Uburusiya na Ukraine ikomereje mu mihanda y’umurwa mukuru Kyiv

Yanditswe: Saturday 26, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itangazo rya leta ya Ukraine ryasubiwemo n’ibiro ntaramakuru bya Ukraine, Interfax, rivuga ko intambara irimo kubera mu mihanda ya Kyiv, umurwa mukuru w’iki gihugu.
Rigira riti: "Hari intambara mu mihanda y’umujyi wacu muri uyu mwanya".
Rimenyesha ababa muri uyu mujyi kuguma mu mazu kandi bakirinda kwegera amadirisha cyangwa amabaraza.
Uyu munsi n’uwa gatatu igirisirikakre cy’Uburusiya gitangiye igitero gikomeye muri Ukraine nyuma y’aho ibiganiro hagati ya leta y’Uburusiya n’ibihugu byo mu (...)

Sponsored Ad

Itangazo rya leta ya Ukraine ryasubiwemo n’ibiro ntaramakuru bya Ukraine, Interfax, rivuga ko intambara irimo kubera mu mihanda ya Kyiv, umurwa mukuru w’iki gihugu.

Rigira riti: "Hari intambara mu mihanda y’umujyi wacu muri uyu mwanya".

Rimenyesha ababa muri uyu mujyi kuguma mu mazu kandi bakirinda kwegera amadirisha cyangwa amabaraza.

Uyu munsi n’uwa gatatu igirisirikakre cy’Uburusiya gitangiye igitero gikomeye muri Ukraine nyuma y’aho ibiganiro hagati ya leta y’Uburusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba ntacyo bigezeho

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine arasaba ibiganiro na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya kugira ngo intambara ihagarare, ni inyuma y’aho Kremlin itangarije ko Uburusiya bwiteguye kuganira n’ubutegetsi bwa ukraine.

Reuters ivuga ko ibibombe biremereye byumvikanye, biherekejwe n’amasasu menshi mu turere tw’uburengerazuba bw’umurwa mukuru Kyiv.

Amakuru ava muri icyo gihugu avuga ko hari intambara ikomeye muri Kyiv.

Giciye ku rubuga rwa Facebook, igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko "intambara zidahagarara zirimo kuba" mu karere ka Vasylkiv muri uwo mujyi

Kivuga kandi ko cyasubije inyuma igitero cy’ingabo z’Uburusiya ku kigo cya gisirikare kiri mu murwa mukuru Kyiv.

BBC

Ibitekerezo

  • Nyamara ibi bintu bizakurura ibitari byitezwe. Aha UN niho yakabaye igira ijambo. Nyamara twese tuzi ko ari ukuboko kwa USA kandi itatinyuka kuvuga idahawe ijambo.
    Byongeye,ntabwo Ukraine ifite igisirikare cyahangara Russia. Ariko niba ari uku bimeze,bivuze ko Amerika yari imaze kuhacurira imigambi mibisha n’abambari bayo. Putin areba kure,iyo atindaho gato gusa,Ukraine ikinjizwa muri NATO,yari kuzacanwaho umuriro. Biraza kurangira rero hakoreahejwe imbaraga z’umurengera,kandi sinibaza ko USA iri tayari kuhasebera. Kandi nitemera guseba,hari abandi barekereje na bo kuyinaga mu cyobo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa