skol
fortebet

Intambara yapfubye!!Ingabo z’Uburusiya zatangiye kuva ku mupaka wa Ukraine

Yanditswe: Tuesday 15, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko irimo kuvana zimwe mu ngabo zayo ku mupaka wa Ukraine.
Mu butumwa bwa Igor Konashenkov, umuvuguzi w’iyo minisiteri, bwatangajwe n’ibiro ntaramakuru Interfax, yavuze ko;
"Unite zo mu turere tw’amajyepfo n’uburengerazuba zarangije ubutumwa bwazo zatangiye kurira gari ya moshi n’imodoka, kandi uyu munsi ziratangira gusubira mu bigo byazo."
Konashenkov ariko avuga ko hari imyitozo ya gisirikare imwe ikomeje, muri ako gace k’umupaka.
Yongeraho ko indege (...)

Yongeraho ko indege n’abasirikare barwanira mu kirere nabo bari bakomeje iyo myitozo.

Ntihazwi neza niba ingabo ziri gusubizwa mu bigo byazo bagize igice gishobora gukuraho ubwoba bw’ibitero kuri Ukraine bimaze iminsi byitezwe.

Abasirikare bagera ku 130,000 b’Uburusiya bashyizwe ku mupaka wa Ukraine, harimo 30,000 bari mu myitozo y’intambara muri Belarus.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Liz Truss yavuze ko byakwizerwa ko Uburusiya butagiteye Ukraine buvanyeyo ingabo zose bwarunze hafi y’umupaka.

Maria Zakharova, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yanditse kuri Telegram ati: "Tariki 15 Gashyantare 2022 izajya mu mateka nk’umunsi propaganda y’intambara y’iburengerazuba yatsinzwe."

Maria yongeraho ati: "Bakojejwe isoni kandi baneshejwe nta sasu na rimwe rirashwe".

Dmytro Kuleba, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yabwiye abanyamakuru ko Uburusiya bugomba kuvana ingabo zabwo zose ku mupaka basangiye.

Yagize ati: "Dufite itegeko: ntukemere ibyo wumva, emera ibyo ubona. Nitubona bagiye, tuzemera ko nta mirwano."

Ibi bibaye mu gihe none kuwa kabiri Chancellier w’Ubudage Olaf Scholz yageze i Moscow kuganira na Perezida Putin mu muhate wo guhosha aya makimbirane.

Abategetsi bamwe ba Amerika mu minsi ishize baburiye ko Uburusiya bushobora gutera Ukraine "igihe icyo aricyo cyose".

Uburusiya burashaka kwizezwa ko Ukraine itazigera ijya mu ishyirahamwe ry’ubufatanye bwa gisirikare bw’ibihugu by’iburengerazuba, NATO, ariko ibihugu birigize ibyo ntibibikozwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa