skol
fortebet

Intumwa y’Umunyamabanga wa UN muri RDC yagaragaje inzira 3 zarangiza ’burundu’ ikibazo cya M23

Yanditswe: Thursday 02, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Intumwa y’Umunyamabanga wa ONU muri DR Congo, Bintou Keita, yavuze ko igisubizo cya gisirikare ku bushotoranyi bwose bwa M23 ari imwe mu nzira yo gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23 burundu.
Mu butumwa yatanze kuwa gatatu ari i Goma, Keita yavuze ko ingabo za MONUSCO zifatanyije n’iza leta bagaruye ituze muri teritwari za Nyiragongo na Rutshuru nyuma y’ibitero bya M23.
Ati: "Ariko umuhate wacu ugomba gukurikirwa no kurangiza ikibazo cya M23 burundu".
Keita atanga inzira eshatu - zitarimo (...)

Sponsored Ad

Intumwa y’Umunyamabanga wa ONU muri DR Congo, Bintou Keita, yavuze ko igisubizo cya gisirikare ku bushotoranyi bwose bwa M23 ari imwe mu nzira yo gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23 burundu.

Mu butumwa yatanze kuwa gatatu ari i Goma, Keita yavuze ko ingabo za MONUSCO zifatanyije n’iza leta bagaruye ituze muri teritwari za Nyiragongo na Rutshuru nyuma y’ibitero bya M23.

Ati: "Ariko umuhate wacu ugomba gukurikirwa no kurangiza ikibazo cya M23 burundu".

Keita atanga inzira eshatu - zitarimo kuganira na M23 - ibyo bizashobokamo.

Iya mbere akavuga ko ari "igisubizo gikomeye cya gisirikare ku bushotoranyi cyangwa igitero" cya M23.

Indi nzira yavuze ko ari iya "poliki n’ubushake bw’ibihugu by’akarere" mu kugenzura ibikorwa by’umutekano mucye ku mipaka.

Inzira ya gatatu avuga ko ari porogaramu isanzweho ya leta yo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza abayigize mu buzima busanzwe.

Keita yagize ati: "Ni ngombwa ko hamwe dufatanya hakaboneka ibisubizo byubaka kandi birambye. Byo kwambura intwaro M23."

M23 yo ivuga ko yifuza ibiganiro na leta ya Kinshasa isaba kubahiriza ibiri mu masezerano yagiranye nayo mu 2013, n’ubundi bwumvikane ivuga ko bwabayeho nyuma.

Leta ya Kinshasa ubu ivuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba, kandi umuvugizi wayo Patrick Muyaya kuwa mbere yatangaje ko bitazashoboka kuganira na M23.

Abasirikare 16 ba Congo barapfuye naho babiri ba MONUSCO barakomereka mu mirwano yo mu cyumweru gishize n’icyabanje hagati yabo na M23, nk’uko ONU ibivuga.

Nta mibare izwi neza ku byo M23 yaba yaratakaje.

Abarwanyi ba M23 basubiye inyuma bava mu duce bari barafashe, bajya mu bice by’ibirunga ahegereye umupaka w’u Rwanda, nk’uko Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ibivuga.

Imirwano iheruka mu gace ka Kibumba muri groupement ya Buhumba muri 20Km uvuye i Goma yatumye abantu ibihumbi hafi 100,000 bava mu byabo.

Bintou Keita avuga ko MONUSCO yakoresheje ingufu na za kajugujugu muri iyo mirwano,kandi ko izo ngabo "zizakomeza kubikora mu kurengera abasivile".

MONUSCO inengwa kunanirwa kurwanya no kurandura imitwe yitwaje intwaro muri kariya karere ka DR Congo.

Uyu niwo mutwe w’ingabo za ONU munini kw’isi umaze imyaka irenga 20 mu butumwa mu burasirazuba bwa DR Congo.

Bintou Keita yavuze ko ubu hari ibikorwa birimo gukorwa byo kurwanya imitwe ya ADF na CODECO ikomeje gucura inkumbi mu ntara za Ituri na Kivu ya ruguru.

BBC

Ibitekerezo

  • m23 igiye nka KINDU ikahafata ninde wayihakura ko na MONUSCO iba yivugira gusa.
    M23 ni abakongomani, mubahe uburenganzira nkuko mubigenza ku yindi mitwe irwanya Leta. kandi M23 yo yanashyira umurongo kuri KIVU ikahagarura umutekano.
    nta wundi mutwe w’abarwanyi muri Kongo ndetse na FARDC ntiyabishobora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa