Intwaro ziremereye zakoreshwaga na Wagner zigiye guhabwa Ingabo z’u Burusiya
Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2023
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko ibikoresho bikomeye bya gisirikare byari bifitwe n’abacanshuro ba Wagner bizoherezwa mu ngabo z’u Burusiya, mu gihe Moscou ishaka kugenzura umutwe w’abacancuro bigometse. Umuyobozi yivumbuye nyuma yo gushinja minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ubugambanyi no kumwicira abarwanyi.
Kuri uyu wa Kabiri, minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yagize ati: "Imyiteguro irakomeje yo kohereza ibikoresho bya gisirikare biremereye biva mu kigo cy’abasirikare bigenga cya Wagner bishyirwa imitwe y’ingabo z’u Burusiya."
Umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, yayoboye imyivumbagatanyo y’akanya gato y’abarwanyi be mu mpera z’icyumweru gishize mu Burusiya, bituma havuka ikibazo gikomeye cy’umutekano kitabayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize ndetse binatera kwibaza ku butegetsi bwa Perezida Vladimir Putin, mu gihe intambara yo muri Ukraine ikomeje.
Nyamara ariko hirengagijwe uburemere bw’iki kibazo, Urwego rushinzwe umutekano mu Burusiya rwatangaje ko rwafunze dosiye y’urubanza rw’inshinjabyaha ku barwanyi ba Wagner bashakaga guhirika ubuyobozi bwa gisirikare bw’igihugu nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Ku wa Gatandatu, Prigozhin yaje guhagarika urugendo rwerekeza i Moscou nyuma y’uko ingabo za Wagner zifashe umujyi wa Rostov-on-Don, mu majyepfo y’igihugu, ahantu h’ingenzi ku Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine.
Abarwanyi ba Wagner bakaba icyo gihe bararashe kajugujugu esheshatu z’igisirikare cy’u Burusiya n’indege y’ubugenzuzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *