skol

Inyeshyamba zifatanya na FARDC ziraye mu mujyi wa Goma zisahura abantu

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2023

featured-image

Inyeshyamba zifatanya n’ingabo za Leta ya Congo zibumbiye mu kiswe Wazalendo, zirashinjwa kwigabiza ibintu by’abaturage mu mujyi wa Goma,zirasahura karahava.

Izi nyeshyamba zakoze ibi nyuma y’aho Umutwe wa M23, ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Ukwakira 2023 watangiye kurekura ibisasu biremereye mu gace ingabo za Leta ya Congo ziherereyemo muri Kibumba. Ibi ibintu byatumye

Iri huriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryigabije ibicuruzwa by’abaturage, bakorera mu mujyi wa Goma, babwira abaturage ko inyeshyamba za M23 zaba zigiye gufata uwo mujyi, bityo ko bagomba guhunga, ndetse batangira kwibasira imitungo yabo, barabasahura.

Ibi byakurikiwe n’ubugome ndenga kamere, aho abapolisi bo mu mujyi wa Goma, batangiye gufata abanye congo bakeka ko bafitanye isano n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, batangira kubaboha no kubababaza bikomeye.

Ibi byaje kugaragara cyane ubwo batangiraga guhagarika imodoka nyinshi bagakuramo abantu hanyuma bakabakurubana, ndetse bakababoha n’imigozi, bakabatwara kubafungira aho abantu batabashije kumenya.

Ibi byatumye umutwe w’inyeshyamba wa M23 urakara ndetse wemeza ko bagiye guhatana ku buryo barengera izo ngeri zose ziri kwicwa urw’agashinyaguro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa