skol

Inzara iraca ibintu i Goma nyuma y’uko M23 ifunze inzira ziyigemurira ibyokurya

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2024

featured-image

Bamwe mu bacuruza ibiribwa mu mujyi wa Goma baravuga ko imboga ziva muri Minova zimaze icyumweru zarabaye iyanga ku isoko rya Goma (Kivu ya ruguru).

Izi ni ingaruka zo gufunga umuhanda Sake-Minova,biturutse ku mirwano iri hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC mu karere.

Abacuruzi bakora ubu bucuruzi buto bafata inzira ishobora kubashyira mu bibazo yo guca mu mazi n’ubwato kugira ngo bagaburire umujyi wa Goma.

Ibicuruzwa byose bikomoka ku buhinzi: ibitoki, ibijumba, imyumbati, ibirayi,isombe,ubugari,n’imboga zitandukanye, byabaye imbonekarimwe ku isoko rya Goma.

Ibi byatumye igiciro cyiyongera, nk’uko byatangajwe n’umucuruzi Belinda Furah aganira na Radio Okapi.

Ati: “Ibijumba bitandatu bigura amafaranga 2000 y’Amanyekongo. Mbere byagurishwaga amafaranga 1000 ya congo. Tugurisha ibitoki 5 ku mafaranga 5000, imyumbati irahenze."

Uyu yavuze ko amakamyo abagemurira nayo asigaye abahenda bityo nabo bagomba guhenda kugira ngo bunguke.

Uyu mucuruzi avuga ko ahura n’ingaruka nyinshi mu kuzana ibicuruzwa abivanye muri Minova abizana i Goma mu bwato.Ibi kandi ngo bizamura ubwinshi bw’imisoro cyane cyane ku cyambu cya Kituku…

Belinda Furah arifuza ko intambara irangira, kugira ngo arusheho gukora ubucuruzi bwe buto.

Inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira imihanda yose mikuru ijya i Goma iva muriTeritwari ya Rutshuru, Masisi, Lubero na Minova.

Nta yindi nzira ishobora kwerekera i Goma iva muri biriya bice byari bitunze Umujyi wa Goma uretse ikiyaga cya Kivu cyangwa indege.

Amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zigose agace ka Sake ari naho honyine hari hasigaye inzira ishobora kuva mu cyaro ikagera i Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa