Inzego z’umutekano muri Irani zibasiriye abanyeshuri kuri kaminuza
Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

Muri Irani haraye habaye imyigaragambyo y’urugomo kuri kaminuza ikomeye i Tehrani, mu gihe abamagana guverinoma bakomeza gukwira mu gihugu.
Amakuru aravuga ko umubare munini w’abanyeshuri benshi kuri kaminuza yigisha iby’ikoranabuhanga [Sharif University of Technology] bari bagotewe ahaparikwa imodoka hari hazengurutswe n’inzego z’umutekano.
Videwo imwe yerekanye abanyeshuri basa n’abiruka bahunga mu gihe amasasu yavuzaga ubuhuha.
Imyigaragambyo yamagana guverinoma yadutse ku itariki ya 17 z’ukwa Cyenda, nyuma y’urupfu rw’umukobwa wari watawe muri yombi na polisi ishinzwe imyitwarire.
Avuga bwa mbere kuri ibi bintu, umutegetsi w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei yasobonuye urupfu rwa Mahsa Amini nk’’ikintu gisharira’ "cyababaje umutima wanjye bikomeye".
Ariko yamaganye imyigaragambyo yakwiriye igihugu avuga ko yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli, "kimwe n’abandi bakozi babo bishyurwa, ndetse n’ubufasha bw’abagambanyi b’abanya Irani baba mu mahanga".
Amini w’imyaka 22 wo mu bwoko bw’aba Kurde, yataye ubwenge [kugwa muri koma] amasaha macye nyuma y’uko abapolisi mu murwa mukuru bamushinje kurenga ku mabwiriza ategeka abagore gupfuka imisatsi n’igitambaro cyitwa hijab cyangwa furari yo mu mutwe. Yapfiriye mu bitaro nyuma y’iminsi itatu.
Umuryango we uvuga ko abapolisi bamukubise indembo mu mutwe kandi bagahonda umutwe we ku modoka zabo. Polisi yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko yafashwe nabi kandi ko yagize ihagarara ritunguranye ry’umutima.
Ku Cyumweru, Iran Human Rights, umuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu ukorera muri Norvege, wavuze ko abantu 133 bamaze kwicwa n’inzego z’umutekano kugeza ubu.
Barimo abigaragambyaga 41 b’impirimbanyi zo mu bwoko bw’aba Baluch , uwo muryango wavuze ko bapfiriye mu gukozanyaho mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umujyi wa Zahedan ku wa gatanu.
Abategetsi basezeranyije gukarira abatera "akajagari", bavuga ko babishishikarizwa n’abanzi ba Irani bo mu mahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *