Inzoka y’ubumara yatondagire ukuguru kw’umushoferi mu muhanda munini atwaye
Yanditswe: Sunday 01, Dec 2024

Byabaye ngombwa ko umushoferi ahagarara mu buryo butunguranye mu muhanda munini wo mu mujyi wa Melbourne muri Australia nyuma yuko arebye hasi agasanga inzoka yica iri imbere mu modoka ye – ndetse irimo kumutondagira ku kuguru.
Polisi yahamagajwe kugira ngo ikore isuzuma ku kuntu uwo mugore amerewe.
Polisi yo muri leta ya Victoria – Melbourne ni umurwa mukuru w’iyo leta – yavuze ko uwo mugore yari "yahiye ubwoba ku ruhande rw’umuhanda", agerageza guhagarika (gutabaza) imodoka zahitaga.
Uwo mugore yabwiye abapolisi ko yari atwaye imodoka ku muvuduko wa kilometero 80 ku isaha mu muhanda munini wa Monash, ubwo yumvaga ikintu ku kirenge cye.
Ikigo gishinzwe gufata inzoka kikazisubiza mu gasozi cyo mu mujyi wa Melbourne (cyitwa Melbourne Snake Control) cyavuze ko cyitabajwe ngo gikureho iyo nzoka, yatahuwe ko ari iyo mu bwoko buzwi nka ’tiger snake’, imwe mu nzoka za mbere ku isi zigira ubumara bwinshi cyane.
Uwo mushoferi yajyanwe mu bitaro kuko bicyekwa ko iyo nzoka yaba yamurumye ndetse ameze neza, nkuko icyo kigo gishinzwe gufata inzoka cy’i Melbourne cyabivuze mu butumwa cyatangaje ku mbuga nkoranyambaga.
Polisi yo muri leta ya Victoria yagize iti: "Mu buryo butangaje, yashoboye kuyikuraho [ku kuguru] ndetse arakatakata mu modoka nyinshi nuko aparika ku ruhande rw’umuhanda abona gusimbuka ava mu modoka ye ajya hanze ahatekanye."
Abapolisi bavuze ko ahangayitse ndetse "yaguye mu kantu".
Polisi yongeyeho ko abashoferi bamunyuzeho aho ku muhanda "basigaye mu rujijo" ubwo iyo nzoka yakurwaga mu modoka.
Tim Nanninga, wo muri icyo kigo gifata inzoka cy’i Melbourne, yavuze ko bamwe mu bashoferi bahise batangira gufata videwo z’uko gukurwa mu modoka kwayo.
Nanninga yabwiye igitangazamakuru ABC News cyo muri Australia ko yasubije iyo nzoka mu gasozi "kure cyane y’inzu, abantu n’imbwa".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *