skol
fortebet

"Isi iri mu kaga katigeze kabaho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose"-Perezida Putin

Yanditswe: Saturday 29, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko isi ishobora kuba iri mu kaga katari kabaho kuva intambara ya kibiri y’isi yose yarangira.
Ibi yabivuze mu ijambo rirerire yavuze ku wa kane,agerageza gusobanura igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine,bigatuma amahanga abafatira ibihano.
Putin kandi ashinja ibihugu by’Uburengerazuba gutera ubwoba Uburusiya byihishije inyuma y’intwaro za nikleyeri mu rwego rwo kubwangisha incuti zabwo.
Uburengerazuba bwamaganye amagambo y’iterabwoba rya nikleyeri (...)

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko isi ishobora kuba iri mu kaga katari kabaho kuva intambara ya kibiri y’isi yose yarangira.

Ibi yabivuze mu ijambo rirerire yavuze ku wa kane,agerageza gusobanura igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine,bigatuma amahanga abafatira ibihano.

Putin kandi ashinja ibihugu by’Uburengerazuba gutera ubwoba Uburusiya byihishije inyuma y’intwaro za nikleyeri mu rwego rwo kubwangisha incuti zabwo.

Uburengerazuba bwamaganye amagambo y’iterabwoba rya nikleyeri aherutse gutangazwa na Kremlin (Ibiro by’umukuru w’igihugu w’Uburusiya).

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ishyirahamwe rya OTAN/NATO ryamaganye ibirego rivuga ko bitagira ishingiro by’’Uburusiya bivuga ko Ukraine ishobora gukoresha “ibisasu by’umwanda” - amabombe yemewe gukoreshwa ariko avanze n’ubumara.

Umunyamabanga mukuru wa OTAN Jens Stoltenberg avuga ko ibihugu bihurikiye muri uyu muryango byamaganye ibi birego, kandi ko “Uburusiya butahirahira ngo bubikoreshe nk’urwitwazo rwo kugira ngo ibintu bizambe”.

Perezida Putin yavugiye ijambo mu nama y’umwaka ya Valdai nyuma y’iminsi ingabo ze zimaze zitsindwa ku rugamba muri Ukraine n’ishavu rikomeje kwiyongera mu baturage ritewe n’ingamba zo kwinjiza mu gisirikare Abarusiya bandi 300.000 mu ri iyi ntambara

Umusi umwe mbere y’ijambo rye i Moscou, yari yitabiriye imyitozo ya buri mwaka y’ingabo zo mu gice cya nikleyeri mu gisirikare cy’Uburusiya, zarimo kwimenyereza gukora igitero cya nikleyeri mu gihe umwanzi yaramuka akoze igitero yca nikleyeri ku gihugu cye.

Yabwiye abari aho ati: "Ntabwo twigeze tuvuga ikintu kijyanye n’uko Uburusiya bushobora gukoresha intwaro za nikleyeri bushotowe. Twasubije gusa ku magambo yavuzwe n’abayoboye ibihugu by’Uburengerazuba.

Putin aheruka kuvuga ko “ukwiganza kutagira urugero” kw’Uburengerazuba mu buzima bw’isi ubu kurimo kurangira.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa