skol

Isiraheli yafungiye ibyokurya n’amazi abatuye muri Gaza

Yanditswe: Monday 09, Oct 2023

featured-image

Igihugu cya ISRAEL cyategetse ko hafungwa burundu inzira zose zinjiza ibyokurya muri Gaza ndetse n’amazi agakatwa nyuma y’uko intagondwa zo mu mutwe wa Hamas zitereye iki gihugu zikica bantu benshi mu gitero cyiswe "Israel’s 9/11".

Ku wa gatandatu, abantu barenga 1.100 muri Isiraheli na Gaza barishwe nyuma y’aho uyu mutwe w’abarwanyi bo muri Palesitine winjiraga ku mupaka wa Isiraheli ku wa gatandatu maze wica amagana y’abantu bari bitabiriye iserukiramuco rya muzika.

Ikinyamakuru Washington Post kivuga ko abayobozi ba Amerika biteze ko Isiraheli irakomeza gutera agace ka Gaza mu "masaha 48 ari imbere".

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Isiraheli yiyemeje "kugota burundu" ako gace ka Gaza -no guhagarika burundu ibiryo n’ibikomoka kuri peteroli bijyanwa i Gaza ndetse no gukata amazi ako kanya.

Minisitiri w’ingabo wa Isiraheli, Yoav Gallant ati: "Nta mashanyarazi, nta biryo, nta lisansi bizaboneka, byose birafunzwe."

"Turarwana n’inyamaswa bantu kandi tuzabikora."

Kugeza ubu, muri Isiraheli byibuze abantu 700 bishwe mu gihe abarenga 500 byemejwe ko bapfiriye i Gaza - umubare w’abapfa ukaba ukomeje kuzamuka ku mpande zombi.

Uyu munsi, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza,Rishi Sunak yahamagaye inama yihutirwa ya COBRA nyuma y’ibi bitero by’ubugome - kandi ibiro bye,Downing Street byavuze ko bishyigikiye Isiraheli mu gufata "ingamba zifatika" mu rwego rwo gusubiza ibitero bya Hamas.

Serivisi ishinzwe ubutabazi muri Isiraheli Zaka yavuze ko inkeragutabara zayo zavanye imirambo igera kuri 260 ahaberaga iserukiramuco rya muzika rya Supernova ryabereye i Sukkot, mu majyepfo ya Isiraheli.

Abantu babarirwa mu magana bishwe n’abantu bitwaje intwaro ndetse naza roketi.

Aho ni hamwe hagabweho ibitero bya mbere n’abarwanyi ba Hamas banyuze ku mupaka wa Gaza, kuwa gatandatu mu gitondo.

Amashusho ateye ubwoba yerekanye abantu benshi bafite ubwoba bahunga ahaberaga icyo gitaramo nubwo abagera kuri 750 baburiwe irengero.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, mu ijambo rye yavuze ko Gaza arayihindura amatongo ndetse ahita yemeza ku mugaragaro intambara kuri ako Gace.

Yahise arekura ingabo nyinshi cyane zijya kugota Gaza ndetse izindi ziri guhiga ibyihebe bya Hamas biri ku butaka bwabo.

Ibitekerezo

  • Ndayishaka kuko ninziza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa