skol

Isiraheli yanze ubusabe Hamas yayihaye kugira ngo amahoro aboneke

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2023

featured-image

Kuri uyu wa mbere, Hamas yatangaje ko yabwiye abahuza bayo na Isiraheri aribo Qatari ko yiteguye kurekura abagore n’abana bagera kuri 70 bafungiye i Gaza hanyuma na Isiraheli ikamara iminsi itanu itarasa.

Igitero cya Hamas cyo ku ya 7 Ukwakira cyatumye abanya Isiraheli n’abandi bantu bagera ku 240 bashimutwa kandi abasivili nibura 1200 barishwe. Mu gusubiza, Isiraheli yatangiye kugota Gaza kugira ngo ikureho uyu mutwe wagizwe uw’iterabwoba burundu.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yashimangiye ko intambara yo kurwanya Hamas itazahagarara kugeza igihe izarekurira abo yashimuse bose.

Abu Ubaida, umuvugizi wa Hamas yavugiye mu majwi yafashwe agashyirwa ku rubuga rwa Telegramu rw’uyu mutwe ko batanze ubusabe bw’agahenge.

Ati"Mu cyumweru gishize habayeho umuhate w’abavandimwe ba Qatari kugira ngo harekurwe imbohe z’umwanzi z’abagore n’abana,bakaguranwa abana 200 b’Abanyapalestine n’abagore 75 bafunzwe n’umwanzi.

Aya masezerano agomba kuba akubiyemo guhagarika imirwano burundu no kwemerera imfashanyo n’ubutabazi bikagera ahantu hose mu karere ka Gaza."

Yashinje Isiraheli ’gutinza no guhunga’ igiciro cy’aya masezerano.

Ku wa gatandatu, Netanyahu avuga kuri iyi ntambara mu kiganiro n’abanyamakuru i Tel Aviv, yavuze ko Isiraheli ’itazahagarika intambara tutarangije inshingano zacu’ kandi ko intego yayo ari ugutsinda.

Yavuze ko Hamas ’yatakaje’ Gaza kandi ubu nta ’hantu ho kwihisha’ifite.

Netanyahu yavuze ko akivugana buri munsi na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden, kandi ko afite inkunga ihagije y’ubuyobozi bw’Amerika.

Yavuze ko abayobozi benshi ku isi baje gusura Isiraheli kugira ngo bagaragaze ko bayishyigikiye ariko ko hari ’umubare muto ubahatira kureka intambara’.

Yasabye guverinoma ’kudakangwa n’iki gitutu’ maze agira ati ’intambara yacu ni intambara yabo.

Nta gitutu mpuzamahanga, nta birego by’ibinyoma ... bizahindura gahunda zacu.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa