skol
fortebet

Isiraheli yarakajwe nibyo urukiko rwa UN rwayitegetse ku ntambara muri Gaza

Yanditswe: Saturday 25, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Israel cyakomeje kwamagana kuba cyasabwa guhagarika ibitero bya gisirikare leta ifata ko ari ngombwa kugira itsinde Hamas yongere icyure n’imfungwa zashimuswe zikajyanwa muri Gaza.

Sponsored Ad

Ariko nta kintu na kimwe ubu cyerekana ko Israel izisubiraho nyuma y’uyu mwanzuro w’ejo ku wa gatanu wafashwe n’urukiko rukuru rwa ONU (ICJ).

Ibimodoka by’intambara byayo bitamenwa n’amasasu asanzwe, byakomeje gusatira bitera hagati mu mujyi wa Rafah,mu gihe harimo gusomwa iki cyemezo, ibitero by’indege bidahagarara ni byo byari bikomeje kuri Rafah.

Bamwe mu begereye Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu bakiranye uburakari iki cyemezo, bashinja uru rukiko ko rwerekanye urwango rufitiye Abayahudi (antisémitisme) kandi ko rwegamiye ku ruhande rwa Hamas.

Eylon Levy wahoze ari umuvugizi wa leta avuga ko umukuru w’uru rukiko, Nawaf Salam, ari umunya-Libani kandi ko atari gusubira “mu gihugu cye iyo aruca ukundi".

Ariko ku banenga Netanyahu, iki ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Israel ikomeje gushyirwa ku ruhande ku rwego mpuzamahanga.

Israel yababajwe cyane no kubona ibyo ivuga ko ntacyo byabwiye abacamanza ba ICJ.

Ivuga ko yashoboye gukora ibishoboka byose kugira ngo abasivile bakingirwe mbere yo kohereza ingabo muri Rafah.

Ivuga kandi ko irimo gukora uko ishoboye kugira ngo ibyokurya n’ibindi nkenerwa byinjire muri Gaza.

Hari ho bimwe byerekana ko ibyo ivuga birimo ukuri. Abantu barenga 800.000 bashoboye kuva muri Rafah.

Hanyuma kandi, nubwo aribyo ko imfashanyo yinjiye mu majyepfo ya Gaza ari nto cyane kuva igitero cy’i Rafah gitangiye, hashize ibyumweru bitatu, Israel imaze kwemerera amagana n’amagana y’amakamyo y’ibicuruzwa kwinjira, ibi bigasobanura ko mu duce tumwe tw’aka karere, ibyokurya biriyo (nubwo atari bose bashobora kuba bafite uburyo bwo kubibona).

Urukiko ruvuga ko hari igice kinini cy’abaturage baherutse guta ingo zabo, iki kikaba ari ikintu gishya cyerekana ko ubuzima bw’abaturage ba Palestine bumeze nabi cyane, ibi nabyo bigasaba ko hafatwa imyanzuro.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa