skol
fortebet

Isiraheli yishe Abanyapalisitina 17 mu bitero yagabye kuri Gaza

Yanditswe: Wednesday 20, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi bashinzwe ubuzima mu ntara ya Gaza, kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 20 Ugushyingo 2024, bavuze ko ibitero bya Isiraheli byahitanye abanyapalestina 17 .

Sponsored Ad

Kimwe muri ibyo bitero, Isiraheli yibasiye inzu iri mu gace ka Jabalia mu majyaruguru ya Gaza, aho cyahitanye abantu 12.

Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje kandi ko umwe mu basirikare bacyo yishwe, undi agakomereka, ubwo yari ahanganye n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas mu majyaruguru ya Gaza.

Mu majyepfo ya Libani, aho ingabo za Isiraheli n’abarwanyi ba Hezbollah bamaze amezi menshi mu mirwano ikaze, ingabo za Libani zavuze ko umwe mu basirikare bayo, yishwe arashwe n’ingabo za Isiraheli.

Itangazo ry’igisirikare cya Libani, ryavuze ko ingabo za Isiraheli zarashe imodoka y’ingabo za Libani. Iki gitero kibaye nyuma y’umunsi umwe ingabo za Libani zivuze ko iza Isiraheli zarashe kimwe mu birindiro byazo mu gace ka Sarafand gaherereye mu majyepfo y’igihugu zigahitana abasirikare batatu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa nayo yatangaje kuri uyu wa gatatu ko ingabo z’Abafaransa zifatanyije mu butumwa bw’amahoro bwa ONU, mu majyepfo ya Libani, zarashweho. Itangazo ry’iyi minisiteri, ntawe ryamaganiyeho ibyabaye, ariko ryashimangiye ko bikenewe gukora ku buryo abakozi ba ONU bagira umutekano.
(AP, Reuters, AFP)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa