skol
fortebet

Isiraheri Yahagaritse Ibikorwa by’Ishami rya ONU Ryita Ku Mpunzi zo muri Palestina

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu bakozi bakuru b’Ishami rya ONU ryita ku mpunzi zo muri Palestina, UNRWA, yatangaje ko guhagarika ibikorwa by’iryo shami bizateza icyuho kinini mu kazi bakoraga ko kugeza ibikorwa by’ubutabazi ku batuye intara ya Gaza.

Sponsored Ad

Ibi Jonathan Fowler uvugira UNRWA yabitangajee nyuma y’icyemezo cy’inteko ishinga amategeko ya Isiraheri gihagarika burundu ibikorwa by’iryo shami muri Isiraheri no muri Yeruzalemu y’iburasirazuba. Ni icyemezo cyanenzwe bikomeye n’imiryango myinshi mpuzamahanga n’ibihugu birimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

UNRWA imaze imyaka irenga 70 itanga inkunga n’ibindi bikorwa by’ubutabazi ku mpunzi z’Abanyapalestina.

Nyuma y’igitero umutwe wa Hamas wagabye kuri Isiraheri mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, UNRWA yashyizweho igitutu cyinshi n’abategetsi ba Isiraheri bashinja abakozi b’iryo shami kugira uruhare muri icyo gitero.

Ariko Fowler akomeza avuga ko ibikorwa bya UNRWA ari ingenzi kandi bidashobora gupfa gusimburwa, cyane cyane mu karere ka Gaza.

UNRWA isanzwe ifite abakozi hafi 18.000 barimo abarezi n’abakora mu nzego z’ubuzima mu ntara ya Gaza no muri Sijordaniya. Yatangiye gukorera muri utwo duce mu 1949.

Umuvugizi wa UNRWA, Jonathan Fowler, avuga ko yizeye ko Isiraheri izisubiraho ku cyemezo cyawo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa