skol

Israel-Gaza: Netanyahu yarahiriye gukaza urugamba

Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2023

featured-image

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu,yavuze ko agiye kurushaho gukomeza uruganba rwo kurwanya Hamas mu minsi iri imbere.

Yabwiye abakunzi b’Ishyaka rye ko yagiye i Gaza ku wa mbere mu gitondo kandi ko ibikorwa by’igisirikare cya Israel muri iyo ntara ’’bitari hafi yo kurangira’’.

Ayo magambo ye aje mu gihe Leta Zunze Ubunwe za Amerika yasabye ko Israel ikwiye kugabanya ibitero byayo.

Intambara yatangiye ku wa 7 Ukwakira ubwo Hamas yagabaga igitero cyahitanye benshi imbere muri Israel.

Minisiteri y’Ubuzima ku butegetsi bwa Hamas yavuze ku wa mbere ko Abanya-Palestina bagera ku 20.674 bamaze kwicwa n’ibitero by’ama bombe bya Israel kuva icyo gihe. Buvuga ko benshi mu bishwe ari abana n’abagore.

Abantu bagera 1.200, cyane cyane b’abaturage basanzwe bishwe ubwo abarwanyi ba Hamas bambukaga umupaka bagatera ku wa 7 Ukwakira. Abantu 240 batwawe nk’imbohe. Israel ivuga ko abagera 132 n’ubu batararekurwa.

Netanyahu yarahiye ko azasenya Hamas hanyuma agasubiza imbohe muri Israel.

Yabwiye inama y’ishyaka rye rya Likud ko ingabo babonaniye i Gaza mu rugendo yahakoze zamubwiye ko Israel yakomeza kurwana ’’kugeza ku iherezo’’.

Ntitugiye guhagarara. Tuzakomeza kurwana, kandi tuzakomeza uruganba mu minsi iri imbere. Izaba itambara ndende idateze guhagarara.’’

Nyuma ku wa mbere, Minisitiri w’Intebe yakomerewe n’incuti z’abagizwe imbohe basaba ko ababo barekurwa vuba ubwo yagezaga ijambo mu nteko ishinga amategeko.

’’Ntituzashobora kubohoza abantu bose batwawe bunyago tudakoresheje igitutu cy’igisirikare... ntituzahagarika kurwana,’’ niko yavuze , mu gihe imiryango nayo yarimo irasakuza iti ’’Ubu! Ubu!’’ iri aho abaturage bakurikiranira ibikorwa by’inteko ishinga amategeko.

Ibinyamakuru byo muri Israel no mu bihugu by’Abarabu bivuga ko Misiri (Egypt) yatanze integuza yo guhagarika intambara hagati y’izo mpande zombi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa