skol
fortebet

Israel irashinja Iran kugaba igitero ku bwato bw’ibikomoka kuri peteroli cyiciwemo abantu

Yanditswe: Saturday 31, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Israel yashinje Iran kuba ari iyo iri inyuma y’igitero ku bwato bw’ibitoro [ibikomoka kuri peteroli] cyiciwemo abantu babiri mu bari babutwaye - Umwongereza n’Umunya-Romania (Roumanie).

Sponsored Ad

Ubwato MV Mercer Street, bukoreshwa na kompanyi Zodiac Maritime ifite icyicaro i London, bwari buri ku nkengero ya Oman mu nyanja ya Arabian Sea ubwo icyo gitero cyabaga ku wa kane.

Iyo kompanyi, y’umuherwe mu bwikorezi bwo mu bwato wo muri Israel Eyal Ofer, yavuze ko irimo kugerageza kumenya neza ibyabaye.

Ariko ku wa gatanu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel Yair Lapid yegetse icyo gitero ku "iterabwoba rya Iran".

Mu itangazo yasohoye, Bwana Lapid yagize ati: "Iran si ikibazo cya Israel gusa", yongeraho ati: "Isi ntabwo igomba guceceka".

Ariko, ibyabaye kuri ubwo bwato bufite ibendera rya Liberia, bw’Ubuyapani, ntabwo birasobanuka. Iran nta cyo iravuga kuri ibyo birego.

Bisa nkaho ibyo byabaye ari ukwiyongera gukomeye k’ubushyamirane muri ako karere, kandi hari amakuru avuga ko hakoreshejwe akadege katagira umupilote (drone).

Umuvugizi wa leta y’Ubwongereza yavuze ko irimo kugerageza "kumenya byihuse ibyabaye".

Itangazo ry’umuvugizi wa leta y’Ubwongereza rigira riti: "Ibitekerezo byacu biri ku bakunzi n’abo mu muryango w’Umwongereza wapfuye bitewe n’ibyabaye ku bwato ku nkengero ya Oman".

Iryo tangazo ryongeraho ko ubwato butandukanye "bugomba kwemererwa kugenda mu bwisanzure bijyanye n’amategeko mpuzamahanga".

Mu itangazo ryo ku wa gatanu, kompanyi Zodiac Maritime yatangaje n’"umubabaro mwinshi" impfu z’abo bantu babiri. Yavuze ko nta bandi bakomeretse.

Iyo kompanyi yongeyeho ko ubwo bwato ubu "burimo kugenzurwa n’ababutwaye bayo" bwerekeza ahantu hatekanye buherekejwe n’ubwato bw’Amerika.

Ikigo cya leta y’Ubwongereza cy’ibikorwa by’ubucuruzi bwo mu nyanja cyavuze ko kirimo gukora iperereza ku byabaye, byabereye hafi y’ikirwa cya Masirah, ndetse cyemeza ko "ingabo z’urugaga" rw’amahanga zirimo gufasha ubwo bwato.

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko "bihangayikishijwe bikomeye" n’ayo makuru, ndetse ko birimo "gukurikiranira hafi uko ibintu bimeze".

Ubwo bwato bw’ibitoro bwari burimo kugenda mu majyaruguru y’inyanja y’Ubuhinde bujya muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) buvuye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Nkuko kompanyi Zodiac Maritime ibivuga, nta muzigo bwari butwaye ubwo ibyo byabaga.

Ibindi bimwe byabaye mbere muri ako karere byagiye bivugwa ku bwato bwa Israel no ku bwato bwa Iran. Ubwato bwangirikiye muri ibyo byabaye mbere, ariko ni gacye cyane hagize abantu babipfiramo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa