skol

Israel irashinjwa gusenyeraho ishuri impunzi nyinshi zari zarihungiyemo

Yanditswe: Sunday 19, Nov 2023

featured-image

Abantu amagana harimo na bamwe mu barwayi bavuye mu bitaro binini cyane bya Gaza ku wa gatandatu. Bamwe mu bakozi bo kwa muganga bavuga ko bategetswe kuvayo ariko Israel irabihakana.

Benshi babonetse barimo baratambuka mu mihandaa yuzuyemo ibyasenyutse ku mazu ari na ko amasasu akomeza kumvikana.

Abategetsi ba Hamas bashinzwe amagara y’abantu bavuze ko ibintu bibiri byaturikiye i Jabalia mu burasirazuba bwa Gaza byahitanye abantu 80.

Israel yabwiye BBC ko itakwemeza ko yagabye igitero ku ishuri ryahindutse aho Onu yakirira impunzi ariko ko iri gukora iperereza.

BBC Verify yabonye video y’ishuri rya al-Fakhoura i Jabalia yerekana abantu benshi - harimo abagore n’abana - bakomeretse cyane, barambaraye hasi mu bice bitandukanye by’iyo nyubako.

Kuri iyo video habonakamo abantu barenga 20, kandi abagera ku cya kabiri cyabo bagaragara mu cyumba kimwe barambaraye hasi, yerekana kandi ibintu byinshi byononekaye.

Umukuru w’ishami rya Onu ritabara impunzi muri Palestine (UNRWA) Philippe Lazzarini avuga ko yabonye "amafoto ateye agahinda na video z’abantu benshi bishwe abandi bakomeretse" muri rimwe mu mashuri iryo shyirahamwe "ricumbikiye abantu ibihumbi n’ibihumbi bakuwe mu byabo".

Yagize ati:"Ibi bitero ntibishobora gukomeza nk’ibisanzwe, bikwiye guhagarara."

Minisiteri y’ubuzima ya Hamas ivuga ko abantu barenga 30 bo mu muryango umwe biciwe ahandi hantu i Jabalia, mucyo bivugwa ko ari ikindi gitero cya Israel.

Igisirikare cya Israel (IDF) nta cyo kiravuga kuri iyo nkuru ariko gitangaza ko cyongereje ibikorwa byacyo muri Gaza, harimo Jabalia, mu kugaba ibitero kuri Hamas.

Iriya minisiteri ya Hamas yakomeje ivuga ko umubare w’abamaze gupfa i Gaza ugeze ku 12.300.

Hari ubwoba ko abarenga 2000 basenyukiweho n’amazu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa