Israel ivuga ko abasirikare bayo barimo gukorera ’rwagati mu mujyi wa ’Gaza’
Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023
Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant avuga ko abasirikare ba Israel barimo gukorera "rwagati mu mujyi wa Gaza", mu gihe igikorwa cya gisirikare cy’igihugu cye cyo gusenya Hamas gikomeje.
Yavuze ko abasirikare bagenda n’amaguru barimo gufashwa n’imodoka z’intambara, ibifaru n’aba enjeniyeri (ingénieurs) ba gisirikare.
Ku ruhande rwayo, Hamas yavuze ko irimo kwica abasirikare benshi ba Israel kandi ko yashenye imodoka za gisirikare za Israel.
Minisitiri Gallant yavuze ko abasirikare ba Israel barimo gusenya ibikorwaremezo bya Hamas kandi ko Yahya Sinwar - komanda Israel ivuga ko yateguye igitero cya Hamas muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) uyu mwaka cyishe abantu 1,400 - asigaye mu kato mu nzu ye yo mu kuzimu (bunker).
Igikorwa cyo ku butaka cya Israel cyaherekejwe n’ibitero bikaze by’indege, byishe abantu barenga 10,000, barimo abana babarirwa mu bihumbi, nkuko bivugwa na minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas muri Gaza.
Ku wa kabiri, ibitero by’indege byishe abantu nibura 23 mu mijyi ya Rafah na Khan Younis yo mu majyepfo ya Gaza, nkuko byavuzwe n’abategetsi ba minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas. Israel yasabye Abanya-Gaza kujya mu majyepfo ya Gaza ku bw’umutekano wabo.
Igisirikare cya Israel cyatangaje videwo igaragaza imodoka za gisirikare za Israel zirimo gukorera mu muhanda wo ku nkombe mu majyepfo cyane uvuye rwagati mu mujyi, bishimangira ko Israel ubu yamaze kugota ako gace kose.
Ariko nta na kimwe muri ibi gisobanuye ko umujyi wa Gaza ubu uri hafi gufatwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *