skol

Israel yashyize hanze videwo yerekana Hamas ijyanye abo yashimuse mu bitaro byo muri Gaza

Yanditswe: Monday 20, Nov 2023

featured-image

Igisirikare cya Israel cyatangaje amashusho kivuga ko agaragaza abashimuswe barimo kujyanwa mu bitaro bya mbere binini byo muri Gaza nyuma y’ibitero byiciwemo abantu bya Hamas byo ku itariki ya 7 Ukwakira (10).

Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko umwe muri abo bantu - w’umusirikare - yiciwe muri ibyo bitaro.

Uwo muvugizi yavuze ko Kaporali (Cpl) Noa Marciano, wari ufite imyaka 19, yishwe nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya al-Shifa ubwo yari afite ibikomere bitoya.

Israel yavuze ko umuyoboro wo munsi y’ubutaka watahuwe kuri ibyo bitaro, ivuga ko wari urimo ubuyobozi bw’ibikorwa bya Hamas. Hamas irabihakana.

BBC dukesha iyi nkuru ntiyashoboye kugenzura iyo videwo yamuritswe mu kiganiro n’abanyamakuru cyakoreshwejwe ku cyumweru n’igisirikare cya Israel (IDF).

Rear Adm Daniel Hagari, umuvugizi mukuru wa IDF, yabwiye abanyamakuru ati: "Muri iki gitondo twahaye amakuru mashya umuryango wa Noa yuko dushingiye ku byo twatahuye, yashimuswe akajyanwa gufungirwa ahantu h’ibanga hafi ya Shifa.

"Mu bitero by’indege bya IDF muri ako gace, umuterabwoba wa Hamas wari ufunze Noa yarishwe ndetse na we [Noa] akomerekera muri icyo gitero cy’indege, ariko nticyari igikomere cyashyira ubuzima mu kaga. Noa yajyanwe imbere mu bitaro bya Shifa, aho yishwe n’undi muterabwoba wa Hamas."

Mbere, Hamas yavuze ko Marciano yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel, IDF yavuze ko cyabaye ku itariki ya 9 Ugushyingo (11).

Rear Adm Hagari yahise yerekana amashusho yafashwe na za cameras z’umutekano (CCTV), yavuze ko ari ayo mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Ukwakira - umunsi Hamas yagabyeho igitero gitunguranye mu majyepfo ya Israel cyiciwemo Abanya-Israel 1,200, naho abandi bantu barenga 240 barashimutwa.

Iyo videwo yerekana abashimuswe babiri barimo kujyanwa muri ibyo bitaro bya mbere binini kandi bigezweho cyane muri Gaza.

Abagabo bitwaje intwaro bagaragara muri videwo ya CCTV igaragaraho itariki ya 7 Ukwakira. Umwe mu bashimuswe asa nk’urimo kubarwanya - uwundi agaragara ari ku gitanda gitwarwaho abarwayi.

IDF imaze igihe irimo kotswa igitutu ngo itange ibimenyetso by’ibyo ivuga byuko Hamas yari ifite ikigo kinini kiyoborerwamo ibikorwa byayo munsi y’ibyo bitaro binini byo mu majyaruguru y’umujyi wa Gaza.

Isubiza kuri iyo videwo yatangajwe na Israel, minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas yavuze ko idashobora kwemeza umwimerere w’iyo videwo.

Iyo minisiteri yanavuze ko Israel ari yo nyirabayazana y’izahara n’ihirima rya serivisi z’ubuvuzi muri Gaza.

Mbere, IDF yatangaje videwo yavuze ko igaragaza umuyoboro wo munsi y’ubutaka wa metero 10 z’ubujyakuzimu, ufite uburebure bwa metero 55 ukagera ku muryango ufunze kandi washyizweho ibiwongerera uburinzi.

IDF yavuze ko ubu noneho ibi biri mu bimenyetso "bigaragaza neza" ko inyubako nyinshi zo muri ibyo bitaro "zakoreshejwe na Hamas mu guhisha ibikorwaremezo by’iterabwoba n’ibikorwa by’iterabwoba".

Iyi videwo nshya IDF yatangaje ntiragera ku ngano y’ibimenyetso yasezeranyije by’igikorwa (opération) kinini kandi cy’urusobe cyagaragajwe mu iyigana (simulation) ryo kuri mudasobwa, IDF mbere yagaragaje muri videwo yemeza ko buri kigo cya Hamas cyo munsi ya al-Shifa ari ko kimeze.

Amerika yavuze ko na yo ifite amakuru y’ubutasi ko Hamas yakoresheje ibitaro byo muri Gaza, birimo n’ibya al-Shifa, nk’ibigo by’ubuyobozi bw’ibikorwa byayo n’ahantu ho kubika intwaro.

Israel yakomoje ku makuru y’ubutasi y’Amerika nka gihamya y’ibyo ivuga ko hari ibiro bikuru bya Hamas munsi y’ibyo bitaro, ariko kuba Abanyamerika barakoresheje ijambo "ihuriro" (ry’ibikorwa bya Hamas), bishobora kumvikanisha ko hashobora kuba hakorerwa igikorwa gito.

Israel yemeza ko irimo gukusanya ibimenyetso byo kwizerwa ndetse ishishikajwe no kugaragaza ibimenyetso igihe ibibonye.

Nubwo inshuti za Israel zashyigikiye igikorwa cyayo cya gisirikare cyo kwihorera, ivuga ko kigamije gukuraho Hamas, izo nshuti zagaragaje guhangayika kwinshi zitewe n’ingaruka icyo gitero kirimo kugira ku basivile.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu bamaze gupfa muri Gaza kuva icyo gihe bamaze kurenga 12,300. Hari ubwoba ko abantu barenga 2,000 bashobora kuba bararenzweho n’inyubako zasenyutse.

Guverinoma ya Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na yo irimo kotswa igitutu n’imiryango y’abashimuswe. Irashaka ko akora ibirenzeho mu kubohora abashimuswe na Hamas.

Ku wa gatandatu, abigaragambya, basaba ko leta ya Israel ishyira imbere irekurwa ry’abashimuswe, bagenze n’amaguru bava i Tel Aviv berekeza i Yeruzalemu, nyuma yaho bakorera imyigaragambyo hanze y’urugo rwa Netanyahu.

Ariko Minisitiri w’intebe Netanyahu bisa nkaho atarimo gutezuka kuri gahunda ye.

Avuga ko intego ye ya mbere yo muri iyi ntambara ari ugusenya Hamas; iya kabiri gutahukana abashimuswe; iya gatatu gukuraho inkeke ivuye muri Gaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa