skol
fortebet

Israel yatangaje umubare w’abasirikare bayo bamaze kwicwa na Hezbollah

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Israel (IDF), cyemeje ko hari abasirikare bacyo umunani baguye mu mirwano iri gusakiranya ingabo zacyo n’abarwanyi bo mu mutwe wa Hezbollah.

Sponsored Ad

nyuma y’amasaha make IDF itangije ibitero byo ku butaka bigamije gusenya uriya mutwe wo muri Lebanon.

Hezbollah n’indi mitwe yo mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati ishyigikiwe na Iran bamaze igihe bagaba ibitero kuri Israel, ibyatumye iki gihugu mu cyumweru gishize cyivugana Hassan Nasllah wari umuyobozi mukuru w’uriya mutwe.

Israel mu basirikare umunani yemeje ko bishwe na Hezbollah mu majyepfo ya Lebanon harimo batatu bafite ipeti rya kapiteni: Eitan Itzhak Oster, Harel Etinger na Itai Ariel Giat.

Barimo kandi ba Sergeant First Class batatu: Noam Barzilay, Or Mantzur, na Nazaar Itkin; cyo kimwe na ba Staff Sergeants: Almken Terefe na Staff Ido Broyer.

Usibye aba basirikare, Igisirikare cya Israel mu masaha yatambutse cyatangaje ko ingabo zacyo zivuganye ’ibyihebe’ bya Hezbollah, zinasenya ibikorwa remezo birenga 150 by’uriya mutwe birimo Icyicaro cyawo gikuru, ububiko bw’intwaro ndetse n’aho abarwanyi bawo barasiraga za roketi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa