Israel yatangiye ibitero bikaze by’indege z’intambara imbere muri Liban
Yanditswe: Monday 23, Sep 2024

Igisirikare cya Israel cyatangiye ibitero bigari kurusha ibindi byo mu kirere ku mutwe wa Hezbollah, ibitero birimo kwibasira amajyepfo ya Liban, uburasirazuba bw’ikibaya cya Bekaa, n’agace k’amajyaruguru ya Liban hafi ya Syria.
Abajijwe niba ingabo za Israel zishobora kwinjira ku butaka bwa Liban/Lebanon, umuvugizi w’igisirikare Daniel Hagari yagize ati: “Tuzakora igikenewe cyose” mu gusubiza mu byabo abaturage bo mu majyaruguru ya Israel bahunze, ibyo leta ya Tel Aviv ivuga ko ari ibyihitirwa.
Hagari yasabye abaturage bo mu majyepfo ya Liban kujya kure y’ahakorera Hezbollah, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.
Hagari avuga ko mu myaka myinshi ishize Hezbollah yakwije intwaro, zirimo na za misile ziraswa kure, mu nzu n’inyubako ziri mu majyepfo ya Liban, asaba abaturage baho kujya kure y’izo nyubako.
Mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru, Hezbollah yarashe ibisasu byinshi bya muzinga muri Israel byageze hafi y’umujyi wa Haifa uri ku nyanja. Hezbollah ivuga ko yarashe ibigo bya gisirikare bya Israel.
Igisirikare cya Israel cyahise gitangaza ko kizihorera vuba kuri icyo gitero.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere indege z’intambara za Israel zatangiye ibitero bikomeye ku mijyi iri mu majyepfo ya Liban ndetse no gukomeza mu majyaruguru, nk’uko Reuters ibivuga.
Televiziyo ya Hezbollah yitwa al-Manar yavuze ko indege za Israel zirimo kurasa mu mijyi n’imidugudu mu majyepfo no mu kibaya cya Bekaa kiri mu burasirazuba bwa Liban.
Izo ndege zirimo kurasa kandi mu karere ka Hermel kari mu majyaruguru ya Lebanon, nkuko al-Manar ibivuga.
Hezbollah n’ingabo za Israel ku cyumweru bararasanye bikomeye, ubwo Hezbollah yarasaga bya muzinga byinshi mu majyaruguru ya Israel nyuma
y’uko na yo irashweho.
Mu cyumweru gishize mu muhango wo gushyingura umwe mu bakuru ba Hezbollah wiciwe i Beirut n’igitero bivugwa ko ari icya Israel, Naim Qassem umukuru wungirije wa Hezbollah yabwiye abaje muri uwo muhango ati: “Twinjiye mu kiciro gishya, gifite izina ry’imirwano yeruye”.
Yoav Gallant, minisitiri w’ingabo wa Israel yavuze ko ibitero bizakomeza kugeza igihe akarere ka Israel kegereye umupaka wa Liban kazaba gatekanye ku buryo abavuye mu byabo bagaruka.
Hezbollah na yo yavuze ko izarwana kugeza Israel ihagaritse intambara muri Gaza.
Kuva mu cyumweru gishize ni bwo iyi mirwano yafashe intera ikomeye – yabaye mibi cyane kuva Hezbollah yafungura urundi rugamba kuri Israel, ivuga ko irimo ifasha Abanyepalestina bakomerewe n’ibitero bya Israel mu majyepfo muri Gaza.
Ku wa kabiri no ku wa gatatu ushize, ibihumbi bya za walkie-talkies (ibyombo) zikoreshwa n’abo muri Hezbollah zaraturitse. Igitero gishinjwa Israel, gusa yo ntiyakigambye cyangwa ngo igihakane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *