Israel yemeje ko abandi baturage bayo bane bashimuswe na Hamas bapfuye
Yanditswe: Tuesday 04, Jun 2024

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyamenye ko abandi bantu bane bashimuswe na Hamas tariki 07 Ukwakira (10) bapfuye.
Kivuga ko abo bane bishwe bari kumwe mu gihe cy’igitero cy’ingabo za Israel ahitwa Khan Younis mu majyepfo ya Gaza, cyongeraho ko imirambo yabo igifitwe n’abarwanyi ba Hamas.
Abo bagabo ni Umwongereza wo muri Israel Nadav Popplewell w’imyaka 51, Chaim Peri, 79, Yoram Metzger, 80, na Amiram Cooper, 85.
Rear Admiral Daniel Hagari, umuvugizi w’igisirikare cya Israel yavuze ko amakuru y’iperereza ryabo bagezeho mu byumweru bishize ari yo yemeje ibi.
Adatanze amakuru arambuye, yagize ati: “Turabona ko uko ari bane bishwe bari kumwe mu gace ka Khan Younis mu gihe cy’ibitero byacu kuri Hamas”.
Mu kwezi gushize, Hamas yavuze ko uriya witwa Nadav Popplewell yaguye mu gitero cy’indege za Israel muri Mata (4). Ububanyi n’amahanga bw’Ubwongereza bwavuze ko barimo gukora iperereza, ariko nta kwemeza urupfu rwe kwari kwabayeho kugeza ubu.
Mu Ukuboza (12) gushize, Hamas yasohoye video yerekana bariya bagabo batatu bandi.
Abashimuswe bose bakuwe mu duce turi hafi y’umupaka wa Gaza mu gitero cya Hamas cya tariki 07 Ukwakira 2023.
Mu itangazo, ihuriro ry’ababuze ababo - Hostages and Missing Families Forum, ryavuze ko amakuru y’urupfu rwa bariya bagabo akwiye “gutuma buri mutegetsi atekereza cyane ku byo barimo gukora”.
Iri tangazo ryongeraho ngo: “"Chaim, Yoram, Amiram, na Nadav bashimuswe ari bazima, bamwe mu bo bari kumwe bagaruwe mu bwumvikane bwabayeho – na bo bagombaga kuba baragarutse mu gihugu cyabo n’imiryango yabo ari bazima.”
David Cameron ukuriye ububanyi n’amahanga bw’Ubwongereza yatangaje ku rubuga X ko “mbabajwe cyane” no kumva urupfu rwa Nadav Popplewell. Yongeraho ati: “Ibitekerezo byanjye biri ku bantu be muri iki gihe kibi cyane kuri bo”.
Nadav Popplewell yashimuswe ari iwe hamwe na nyina, ariko we yaje kurekurwa. Naho umuvandimwe we Roy yishwe muri icyo gitero.
Hamas yishe abantu bagera ku 1,200 itwara bunyago 251 mu gitero cyo mu majyepfo ya Israel, nk’uko abategetsi ba Israel babivuga.
Mu gihe cy’icyumweru cy’agahenge cyabayeho mu Ugushyingo (11) uyu mutwe warekuye abasivile 105 mu bo wari washimuse.
Abashimuswe bagera ku 120 kugeza ubu ibyabo ntibizwi. Abategetsi ba Israel bavuga ko benshi muri baba barapfuye.
Nyuma y’igitero cya Hamas, Israel yahise itangira ibitero ivuga ko bigamije kurandura uwo mutwe kubera iki gitero Hamas yari yakoze.
Abantu bagera ku 36,470 bamaze kwicwa n’ibitero bya Israel muri Gaza mu mezi hafi umunani ashize y’imirwano, nk’uko Hamas ibitangaza.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *