Israel yemeje ko imaze gutakaza Abasirikare bayo basaga 150 mu ntambara na Hamas
Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko abasirikare b’iki gihugu 169 ari bo bamaze kwicwa na Hamas, kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo intambara yatangiraga hagati y’impande zombi.
IDF yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X.
Ni ubutumwa bwari buherekeje amafoto abiri akubiyemo isura ya buri musirikare waguye muri iriya ntambara kuri ubu igeze ku munsi wayo wa kane.
IDF yavuze ko "Aya ni amwe mu masura y’abasirikare bapfiriye mu ntambara na Hamas. Twifatanyije n’imiryango yabo muri ibi bihe bigoye, kandi dufatanyije tuzabibuka."
Igisirikare cya Israel cyunzemo kiti: "Tuzahora duha icyubahiro abasirikare bacu b’abanyamurava batanzeho igitambo ubuzima bwabo kugira ngo tubeho ubuzima bwacu."
Mu basirikare ba Israel byamenyekanye ko bishwe na Hamas harimo Colonel Jonathan Steinberg wahoze akuriye Brigade y’Ingabo za Israel ya Nahal.
Uyu musirikare w’imyaka 42 y’amavuko yishwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari my gace ka Kerem Shalom kari hafi y’intara ya Gaza. Yishwe ubwo we n’abasirikare yari ayoboye bari mu nzira bajya ku itabaro.
Undi wishwe ni Colonel Roi Levy wari ukuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Israel uzwi nka “Ghost” Unit. Uyu yiciwe mu gace ka Kibbutz Re’im, ubwo we n’Ingabo ze bari mu mirwano na Hamas yari yagose abaturage batuye muri kariya gace.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *