Ituri: Guverineri Luboya yatabaje Abaturage ngo bahangana n’abahungabanya umutekano
Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2023
Guverineri w’intara ya Ituri Let.Gen Johnny Luboya kuri uyu wa 15 Kanama 2023 yabwiye abaturage be ko akeneye ubufasha bwabo ngo ahangana n’imitwe yitwaje intwaro ibajujubya.
Ni ubutumwa yahaye Abaturage i Bunia, ubwo uyu mutegetsi yagaragazaga raport bakoze ku byaha by’intambara imitwe yitwaje intwaro muri ako gace ikorera abaturage bahatuye.
Ati” tube umwe ,dufatanye , kandi dusabye imbabazi kukuba tutarbasha guhashya abantu bafite imico mibi ibangamira abandi no guteza umutekano mucye mu ntara yacu ya Ituri.”
Johnny Luboya yakomeje yizeza abaturage ko nka Guverineri wa Ituri , ayo mabandi yose yitwaje intwaro yiganjemo ayavuye muzindi ntara yazanywe n’uko hari abaturage bateza umutekano muke maze nabo baza kwihisha muri ayo mabi.
Yongeyeho ko intego yabo ntayindi usibye iyo gukorera ibyaha abaturage
Guverineri kndi yasabye inteko y’abaturage kugena inteko yahagararira I Turi ku meza y’ibiganiro I Kinshasa aho bazaba baganira ku buryo burambye bwazana amahoro mu karere k’iburasirazuba.
Hari hashize ibyumweru 3 uyu mutegetsi atangaje ko abaturage babarirwa mu bihumbi 430 bataye ingo zabo kuva uyu mwaka watangira kubera umutekano muke muri IIturi.
Radio Okapi yanditse ko Lit. Gen. Johnny Luboya yijeje ko abo bose bagomba kugaruka kuko bagiye gushaka uburyo bwose bushoboka ngo umutekano usesuye ugaruke muri Ituri nk’intara abereye Guverineri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *