Ituri :Ibigo by’Amashuri bisaga 20 byafunze kubera imirwano ikomeye
Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2023
Umwaka urihiritse, Abanyeshuri bo mu bigo bisaga 20 batajya mu ishuri kubera imirwano n’ibikorwa by’urugomo bidasiba by’inyeshyamba zazengereje intara ya Ituri cyane I Mambasa.
Ni urugomo rukorwa n’udutsiko twitwaje intwaro twagize ako gace indiri, aho biba ,bagasahura ubundi bagahohotera abaturage mu buryo bubabaje Nk’uko umuryango udaharanira inyungu wita k’uburenganzira bwa Muntu COARDHO ubatabariza uvuga.
Umuvugizi w’uyu muryango COARDHO yatangaje kuri uyu wambere tariki ya 14 Kanama 2023 ko Ibigo by’amashuri bisaga 20 byafunze imiryango mu mezi 8 ashize kubera umutekano muke uterwa n’izo nyeshyamba.
Mu itangazo ryawo nk’impuruza,umuryango COARDHO wavuze ko abaturage bakomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’urugomo bakorerwa ,cyane mu byaro bya Mungamba n’utundi duce bahana imbibe ahabaye indiri y’inyeshyamba kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Uru rugomo kandi ngo ruri gukorerwa no ku murongo uhuza Komanda na Mambasa ,aharwanira ibyihebe bya ADF byica nta mutiba abaturage, bigatwika amazu n’imido zigemura ibiribwa kuva uyu mwaka wa tangira.
Urugero ruheruka rugaragaza ubuhemu bw’inyeshyamba muri ako gace, n’aho umushoferi wa Taxis mu cyumweru gishize yishwe ,imodoka 4 ziratwikwa nyuma yo kugabwaho igitero n’agatsiko kitwaje intwaro.
Hanatangajwe ishimutwa kuri bamwe no gukorerwa iyicarubozo riherekejwe n’ubusahuzi byose bigakorwa n’udutsiko tw’insoresore zambaye gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro itemewe muri RD Congo.
Kugeza ubu, ibiturage by’inshi nta bantu barimo kuko bamaze guhunga urugomo rw’iyo mitwe nk’uko Okapi dukesha iyi nkuru yabyanditse.
Repuburika ya Demokarasi ya Congo ikomeje kuyogozwa n’imitwe ibarirwa mu Magana, nyamara Leta ntacyo ikora ngo iyihashye kabone n’ubwo abanya gihugu badahwema kuyitabaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *