skol

Kenya: Abategetsi bavuga ko inzovu zirenga 200 zishwe n’amapfa

Yanditswe: Saturday 05, Nov 2022

featured-image

Abategetsi bo muri Kenya bavuga ko inyamaswa zo mu gasozi zibarirwa mu magana zirimo n’inzovu 205 zimaze gupfa kugeza ubu muri uyu mwaka kubera amapfa (izuba ryinshi) akaze ari mu gihugu.
Minisitiri w’ubukerarugendo wa Kenya, Penina Malonza, yavuze ko inyamaswa zo mu gasozi zibarirwa mu bihumbi, ziganjemo izirya ibyatsi, zapfiriye muri za parike z’iki gihugu kubera kubura amazi n’ubwatsi.
Minisitiri Malonza yagize ati: "Aya mapfa yo mu majyepfo, mu burasirazuba no mu majyaruguru ya (…)

Abategetsi bo muri Kenya bavuga ko inyamaswa zo mu gasozi zibarirwa mu magana zirimo n’inzovu 205 zimaze gupfa kugeza ubu muri uyu mwaka kubera amapfa (izuba ryinshi) akaze ari mu gihugu.

Minisitiri w’ubukerarugendo wa Kenya, Penina Malonza, yavuze ko inyamaswa zo mu gasozi zibarirwa mu bihumbi, ziganjemo izirya ibyatsi, zapfiriye muri za parike z’iki gihugu kubera kubura amazi n’ubwatsi.

Minisitiri Malonza yagize ati: "Aya mapfa yo mu majyepfo, mu burasirazuba no mu majyaruguru ya Kenya yateje impfu z’inyamaswa, cyane cyane izirya ibyatsi.

"Ikigero cy’impfu cyarazamutse kubera igabanuka ry’ibiribwa hamwe n’ubucye bw’amazi".

Iyi minisiteri y’ubukerarugendo ya Kenya ubu irimo gusaba imfashanyo y’amazi n’umunyu wo kurigata byo gufasha inyamaswa zo mu gasozi zo mu bice byazahajwe cyane n’aya mapfa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa