skol
fortebet

Kamonyi: Abagizi ba nabi batemye inka y’uwarokotse Jenoside

Yanditswe: Monday 11, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagizi ba nabi bataramenyekana batemye inka ya Ruzindana Paul wakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Sponsored Ad

Aba bagizi banabi babikoze kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022 mu masaha ya mu gitondo mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Ruzindaza yasanze inka ye bamaze kuyitema ahagana saa Moya n’Igice za mu gitondo nyuma y’uko yari ahumuje gukama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Rafiki Umwizerwa, yavuze ko hataramenyekana abatemye iyo nka ariko ku bufatanye n’ubugenzacyaha batangiye iperereza.

Ati “Abayitemye ntabwo turabamenya ariko turimo kuyivura ngo turebe ko yakira no gukomeza gushakisha amakuru ngo turebe ko twamenya ababa babikoze.”

Yavuze ko ibikorwa nk’ibyo byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’icyunamo bidasanzwe kuko ari ubwa mbere bibaye.

Yasabye abaturage kutishora mu bikorwa bibi kandi bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa bijyanye nayo.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa